Siporo rusange imaze kumenyerwa nka Car Free Day yongeye kuba mu Mujyi wa Kigali nyuma y’amezi asaga atatu ihagaritswe, ikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Iyi gahunda yaherukaga muri Mutarama 2021, mbere y’uko Umujyi wa Kigali usubizwa muri Guma mu Rugo yamaze ibyumweru bitatu hagamijwe guhagarika izamuka ry’ubwandu bwa COVid-19.
Mu bitabiriye iyi siporo kuri iki Cyumweru harimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.
Muri iyi siporo abantu ntabwo bemerewe guhurira hamwe, umuntu ayikora ku giti cye ndetse aho bishoboka akambara agapfukamunwa.
Bigaragara ko abantu bayitabiriye cyane, nyuma y’igihe yari imaze itemewe.
Ni igikorwa cyatangijwe mu 2016, kigamije gufasha abatuye Umujyi wa Kigali n’abawugendamo gukora siporo, bityo bakirinda indwara zitandura zikunda kwibasira abantu.
Kinagira uruhare mu kugabanya ingaruka z’imyuka yangiza yoherezwa mu kirere n’ibinyabiziga.
Iyi siporo iba kabiri mu kwezi, hagati ya 7h00 kugeza 10h00.