Urubyiruko Rwibuke Ko Rudakwiye Kwirinda COVID-19 Gusa…

Ubuyobozi bw’Utugari twa Nyakabungo na Nkusi Mu Murenge wa  Jali mu Karere ka Gasabo bwateguye umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe y’urubyiruko muri utu tugari. Urangiye rwibukijwe ko gukoresha agakingirizo ku muntu wananiwe kwifata bikiri ingirakamaro mu kwirinda SIDA.

Kubera ko muri iki gihe Isi ihangayikishijwe na COVID-19, hari abavuga ko izindi ndwara zirengagijwe.

Muri izo ndwara harimo na SIDA bityo rero ni ngombwa ko urubyiruko rwibutswa ko iki cyorezo kigihari kandi kica.

Mu rwego rwo kwibutsa urubyiruko ko SIDA igihari, abayobozi bo mu Tugari twavuze haruguru bateguye umukino wa gicuti kugira ngo urubyiruko rusabane ariko nyuma y’uwo mukino baganirizwa akamaro ko gukoresha agakingirizo ku bananiwe kwifata.

Insanganyamatsiko y’ibiganiro bariya basore bahawe yagiraga iti: ‘SIDA Iracyahari Ntaho Yagiye: Mugabo Nawe Musore Birakureba’.

SIDA(Syndrome d’Immunodeficiance Acquise) iracyahari kandi irazahaza ikica

Umwe mu basore bakinnye uriya mukino ndetse agatsinda kuko yari ari mu ikipe y’Akagari ka Nyakabungo yatsinze yagize ati: “ Dushimiye ubuyobozi ko bwatwibukije ko SIDA igihari kandi rwose no kuba twahuye dugakina ni iby’agaciro kuko byatugoroye imitsi bituma twongera n’ubusabane na bagenzi bacu bo mu Kagari ka Nkusi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabungo witwa Ruzindana Hatungimana Claude yabwiye Taarifa ko ubuyobozi bwatekereje guhuza ruriya rubyiruko mu rwego rwo kurufasha kurinda ubuzima bwarwo kuko SIDA igihari kandi ari iyo kwirindwa.

Ati: “ Uyu mukino twasanze ari ngombwa ko uba kugira ngo dufashe urubyiruko rwacu kwibuka ko COVID-19 atari yo gusa ibugarije ahubwo na SIDA ihari bityo ko uwananiwe kwifata agomba gukoresha agakingirizo.”

Utugari twa Nkusi na Nyakabungo turaturanye

Umukino warangiye amakipe anganya hanyuma batera penaliti zirangira ikipe ya Nyakabungo itsinze eshanu kuri eshatu z’abo mu Kagari ka Nkusi.

Umuryango AEE-Rwanda  wagize uruhare mu gutegura uriya mukino no kongera ubukangurambaga bwo kurinda urubyiruko kwandura SIDA.

Mu biganiro byatanzwe nyuma y’umukino kandi, ababyeyi bari baje kuwureba bibukijwe ko umwana wese agomba kwiga kandi ibintu byose byatuma ata ishuri bikirindwa.

Abaturage kandi bibukijwe akamaro ko kwizigamira muri Ejo Heza kugira ngo batazasaza basaba umunyu kandi igihugu cyarabashyiriyeho uburyo bworoshye bwo kwizigamira.

Akagari ka Nyakabungo gatuwe n’abaturage barenga 6,700.

Imikino igira akamaro mu kubaka umubiri no kongera ubusabane mu bantu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version