Ingabo Za Putin Zasakije Umurwa Mukuru Wa Ukraine

Mu murwa mukuru wa Ukraine ari wo Kiev kuri uyu wa Gatanu mu masaha akuze ibintu byacikaga! Ingabo z’u Burusiya zawinjiye ziturutse mu byerekezo bitandukanye, urugamba rurahinana ariko abasirikare ba Ukraine bagerageza kwihagararaho.

Dailymail yanditse ko hari indege y’ingabo z’Abarusiya yahanuwe irimo abasirikare 300.

Perezida wa Ukraine witwa Zelensky yavuze ko we n’ingabo ze batari bumanike amaboko, ngo bararwana kugeza ku wa nyuma.

Ingabo z’u Burusiya zinjiye muri Ukraine zinyuze mu byerekezo bibiri.

- Kwmamaza -

Mu Burengerazuba ahitwa Beresteiska no Mu Majyaruguru ahitwa Troieshchyna.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yaraye abwiye abaturage be ko bagomba gucyenyera bagakomeza kuko intambara igeze ahakomeye.

Yababwiye ko mu ijooro ryacyeye ibintu biri buze kuba bikomeye, ubwo ingabo z’u Burusiya ziraba zigeze mu Murwa mukuru rwagati.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu u Burusiya buri burare bufashe igice kinini cya Kiev.

Ku rundi ruhande ariko ingabi za Ukraine nazo zihagazeho.

Mu mirwano ikomeye, izi ngabo zihagazeho uko zishoboye zihangana n’abasirikare b’u Burusiya nabo bariye karungu.

Hari n’amakuru avuga ko zahanuye indege  ebyiri za gisiriakre z’Abarusiya zo mu bwoko bwa IL-76.

Bazihanuriya ahitwa Vasylkiv na Bila Tserkva.

Nyuma y’andi masaha abiri, ingabo za Ukraine zahanuye kajugujugu ya gisirikare y’ingabo z’u Burusiya yari igeze ahitwa Donbas. Bayihanuje misile zirasirwa ku butaka.

Hagati aho, urugamba rukomeye rurakomeje mu gice cya  Troieshchyna  mu Majyaruguru ya Kiev, aka  kakaba ari agace gafite urugomero rw’amashanyarazi runini ingabo za Ukraine zitifuza gutakaza.

Perezida Zelensky yasabye abaturage be gukomeza kuba maso no guhaguruka bagahangana n’umwanzi, ntibamanike amaboko.

Yabwiye abo mu bice bya Chernihiv, Symy, Kharkiv na Donbass kwitegura intambara kuko ari ho biteganyijwe ko ingabo z’u Burusiya ziri bwibasire kuri uyu wa Gatandatu.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabye Perezida  Zelensky kuzihungiraho ariko arazihakanira avuga ko atasiga igihugu cye mu mage.

Uyu mugabo w’imyaka 44 ubu ni nawe wafashe umwanya wa Minisitiri w’ingabo.

Ingabo z’u Burusiya zikomeje kotsa igitutu iza Ukraine

Hagati aho ibisasu bimaze kuraswa muri Kiev byasenye byinshi. Abaturage ntibafite aho gukika umusaya, abandi bari guhunga, umurongo w’imodoka zabo bahunze wabaye muremure kandi uko  bigaragara hari n’abantu benshi bamaze kuhasiga ubuzima.

Amafoto yafashwe n’abanyamakuru ba Al Jazeeera arerekana inzu zasenyutse, abaturage babuze  aho barambika umusaya, abagore n’abana bari kurira n’abagabo babuze uko bitwara muri kiriya kibazo.

Uko bigaragara kandi ibitero by’Abarusiya birakomeje ndetse biravugwa ko kuri uyu wa Gatanu bari bugere mu Murwa mukuri Kiev bakawigarurira.

Perezida wa Ukraine yaraye atangaje ko bibabaje kubona amahanga yamutereranye ntamutabare ngo amukize amaboko y’u Burusiya bwariye karungu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version