Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubyiruko Rw’u Rwanda Ruracyabangamiwe Na Byinshi Mu Kubona Akazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Urubyiruko Rw’u Rwanda Ruracyabangamiwe Na Byinshi Mu Kubona Akazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 June 2025 11:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubushomeri ni kimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’urubyiruko rw’u Rwanda. Umuhati wa Guverinoma wo kurufasha kwihangira imirimo no kubona akazi watanze umusaruro ariko haracyari byinshi bitaranoga.

Umuhati wa Leta y’u Rwanda ugaragararira mu gufasha urubyiruko kwimenyerereza akazi mu bigo bigatanga no mu gihe runaka, hanyuma byazashima umusaruro warwo, bikaruha akazi.

Ni bumwe mu buryo bwo kurufasha kubona cyangwa kwihangira imirimo binyuze muri politiki yashyizweho na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo muri Kanama, 2015 yiswe Workplace Learning Policy (WPL) yakorewe amavugurura agize ikitwa Industrial Attachments, Internships, and Dual Apprenticeships, cyatangajwe mu mwaka wa 2021.

Intego y’iyi gahunda ni ugufasha urubyiruko kwiga amasomo rwizeye neza ko azatuma rubona cyangwa rwihangira imirimo hashingiwe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo, bikajyanirana no kwimenyerereza akazi ahantu hizewe.

Igendanye no gutegura u Rwanda rufite ubukungu bufatika mu gihe kiterenze umwaka wa 2035 no kuba igihugu gikize bitarenze umwaka wa 2050.

Intego ngari gutyo ntiyabura guhura n’imbogamizi nk’uko Umuryango wa Sosiyete sivile y’u Rwanda  ugizwe n’urubyiruko witwa AJPRODHO–JIJUKIRWA ufatanyije na Never Again Rwanda baherutse kubibona.

Izo mbogamizi zirimo ko abakoresha bamwe bataramenya cyangwa se birengagiza nkana iby’iyo politiki.

Abashakashatsi b’iyi miryango bakoreye ubushakashatsi bwabo mu bigo 446 bikora iby’ubwubatsi, inganda nto n’iziciriritse no mu bigo by’abakora ubukerarugendo n’amahoteli.

Bari bagamije kureba uko umushinga mu Cyongereza bise “Fit4Work”  ushyirwa mu bikorwa, ariko baza gusanga hari ibitaranoga.

Abakozi b’ibigo 42 bya Leta n’iby’abigenga babajijwwe uko iby’iyo politki bishyirwa mu bikorwa hagamijwe ko imbogamizi bahura nazo zimenyekana.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byerekanye ko ubukangurambaga buke buri mu bituma iriya politiki idindira.

Basanze 16% by’ibigo bakoreyemo ubwo bushakashatsi ari byo bifite gahunda zihoraho zo guhugura abimenyereza umurimo, naho abakozi bangana na 91% batanze amakuru y’uko batajya bahugurirwa imirimo bakora kandi iki kiri mu biteganyijwe muri iriya politiki.

Ibigo bito n’ibiciriritse biri mu bihura n’imbogamizi kurusha ibindi ahanini bitewe n’uko nta mikoro manini bigira yo guhugura ababikorera mu buryo buhoraho kandi bufatika.

Hari n’ibisaba ko abifuza guhugurwa babanza kubyishyurira, ikintu gica intege benshi mu rubyiruko.

Ingaruka ni uko nta kwimenyereza umurimo bikorwa, byaramuka binakozwe bikaba iby’igihe gito.

Ababangamirwa n’iyi mikorere kurusha abandi ni urubyiruko rwo mu cyaro n’urwiga cyangwa urwize amasomo yihariye adafite benshi bayafitemo ubumenyi.

Raporo y’imiryango yavuzwe haruguru yerekana ko imikoranire mike hagati y’ibigo bifite aho bihuriye no kubakira ubushobozi urubyiruko nayo ibigiramo uruhare.

Ibyo bigo ni Rwanda TVET Board, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB.

Basanze kandi abakoresha benshi bahitamo guha akazi abanyeshuri barangije amasomo y’ubumenyi ngiro muri za TVET kuko ari bo baba bashoboye kurusha bagenzi babo bize amasomo asanzwe.

Uko bimeze kose, abo bose baba bakeneye guhugurwa kugira ngo ubumenyi bwabo butadindira kandi bashobore gukomeza kububyaza umusaruro aho bakorera.

Muri byo kandi ikoranabuhanga ntirigomba gusigara inyuma.

Sosiyete sivile ibinyujije muri Never Again na AJPRODHO–JIJUKIRWA, yemeza ko kugira ngo ibyo bibazo bizakemuke ari ngombwa ko ubumenyi butangirwa mu mashuri bugendana bya hafi no gushyira mu bikorwa ibyigwa.

Bemeza ko igihe cyo kwimenyereza akazi kizamuwe kikagera ku mezi 12, ni ukuvuga umwaka, byarushaho kubaka umukozi w’ejo hazaza u Rwanda rukeneye.

Ikindi basanga cyagirira akamaro abimenyereza umurimo ni uko abakoresha babaye indashyikirwa mu gutanga imirimo ku rubyiruko no kuruhugura bajya bahabwa agahimbazamusyi, bikabera bagenzi babo impamvu yo kubigana.

Hakwiriye kandi gushyirwaho ahantu ho kwimenyereza imirimo hafite ibyangombwa byose bigendanye n’igihe.

Ibigo bifite aho bihuriye no kubakira urubyiruko ubushobozi nabyo bikwiye kubaka imikoranire ihamye kandi ihoraho kugira ngo ibiva mu ngamba bifata bibe biboneje umujyo umwe.

TAGGED:AKAZIfeaturedRwandaSosiyeteUmurimoUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: CNDD-FDD Yatsinze Amatora Y’Abayobozi Ba Komini No Mu Nteko
Next Article Ubuhinde: Indege Yari Irimo Abantu 242 Yahiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?