Minisitiri Biruta Yasuye Abapolisi B’u Rwanda Bari Mu Butumwa Bw’Amahoro Muri Centrafrique

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Biruta yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique.

Abasuwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022 ni abapolisi b’u Rwanda bakorera mu murwa mukuru Bangui.

Bagizwe n’amatsinda abiri ya RWAFPU1 ifite inshingano zo kurinda inyubako z’Umuryango w’Abibumbye no gucunga umutekano w’abacamanza b’urukiko mpanabyaha rwihariye, n’itsinda RWAPSU rishinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri guverinoma ya Centrafrique ndetse n’umuyobozi mukuru w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA).

CSP Innocent Rutagarama Kanyamihigo wakiriye Minisitiri Dr Vincent Biruta mu kigo cya MAMICA 2 gicumbikiye itsinda ry’abapolisi ba RWAPSU, nyuma yo kumuha ikaze yamusobanuriye imiterere n’inshingano abapolisi b’u Rwanda bafite mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique.

- Advertisement -

Minisitiri Biruta yavuze ko yaje gusura aba bapolisi abazaniye ubutumwa bwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda bwo kubasuhuza, kubifuriza umwaka mushya no kubashimira ubwitange n’umurava bakorana akazi kabo.

Yagize ati “Igihugu na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika babashimira ubwitange n’umurava mugaragaza mu kurangiza neza inshingano zanyu, isura nziza y’u Rwanda igaragarira mu bikorwa mukorana ubunyamwuga ndetse n’imyifatire yanyu.”

Minisitiri Biruta yaboneyeho umwanya wo kugaragariza aba bapolisi ishusho y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, aho yagaragaje ko muri rusange umubano wifashe neza kandi ko umunsi ku munsi hari ibikorwa bigenda bikorwa kugirango umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi urusheho kuba mwiza.

Yasoje ijambo rye abwira abapolisi ko mu Rwanda ari amahoro, umutekano ari wose, kandi ko u Rwanda rukataje mu iterambere nubwo nk’ahandi hose ku Isi icyorezo cya COVID 19 cyabaye inzitizi.

Yavuze ko Leta yashyizeho ingamba zo kukirwanya zirimo no gukingira Abanyarwanda bose bagejeje igihe.

U Rwanda rufite abapolisi basaga 500 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique.

Bagabanyije mu matsinda atatu, abiri ( RWAFPU 1, RWAPSU 2) akorera mu mujyi wa Bangui, abapolisi bihariye ( Individual Police officers) bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’itsinda rya gatatu ( RWAFPU2) rikorera mu gace ka Kaga – Bandoro mu Ntara ya Nana – Grebezi mu birometero magana ane (400 km) uvuye mu murwa mukuru wa Bangui.

Minisitiri Biruta aganira n’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version