Uruganda Inyange Rwakoze Icupa Ry’Amazi Ritangiza Ibidukikije

Mu rwego rwo kugendana n’amahame mpuzamahanga agenga kwita ku bidukikije, uruganda Inyange Industries rwakoze kandi rutangaza ku mugaragaro icupa ry’ikirahure rigenewe amazi. Ni icupa rishobora kunagurwa bityo ntirikomeze kubana umwimerere ryahoranye( baryita recyclable glass bottle).

Ku rukuta rwa Twitter rw’Inyange Industries handitseho ko ubuyobozi bw’uru ruganda rwakoze ariya macupa mu rwego rwo gukomeza mu njyana Leta y’u Rwanda yahisemo yo kurengera ibidukikije, u Rwanda rukaba ‘bandebereho.’

Hari ibindi bigo bya Leta n’iby’abikorera bimaze igihe runaka bitangije gahunda yeruye yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere cyangwa ibindi binyabutabire bigira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu guhumanya ibidukikije.

- Advertisement -

MTN-Rwanda iherutse kumurika imodoka 10 zikoresha amashanyarazi, zazanywe mu mihanda ya Kigali mu rwego rwo kugabanya umubare w’ibinyabiziga bisohora umwotsi ujya mu kirere ugatuma gishyuha, gushyuha nabyo bigatuma imikorere y’ibihe biranga ikirere ihindagurika.

Umuyobozi wa MTN Rwanda Madamu Mitwa icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko intego ikigo ayobora gifite ari iy’uko 15% by’ibinyabiziga  gikoresha bigomba kuba bidasohora umwotsi.

Mitwa Ng’ambi, Umuyobozi wa MTN Rwanda mu modoka ya MTN idakoresha amashanyarazi

Ikindi kigo gitanga serivisi z’amashusho kitwa Canal + Rwanda nacyo giherutse gutangiza imikoranire n’uruganda rukorera mu Bugesera rutunganya ibyuma bishaje by’ikoranabuhanga ritwa EnviroServe Rwanda Green Park.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwabwiye itangazamakuru ko bwatangije iriya gahunda mu rwego rwo gufasha Leta y’u Rwanda mu mushinga wayo w’igihe kirekire wo gutuma Umujyi wa Kigali  uba ahantu hatoshye, ibyo mu Cyongereza bita Green City, byose bikubiye mu cyerekezo cya 2050.

Canal + Rwanda nayo yiyemeje gukorana n’ibigo byita ku bidukikije.

Ni umushinga bise  ‘Ukwezi Kumwe, Impamvu Imwe’ ( 1 MOIS 1 CAUSE).

RDB yiyemeje gufasha mu guhangana n’ibyangiza ibidukikije

Mu buryo burambye, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe iterambere ryarwo, RDB, iherutse gutangaza ko ifite umugambi wo gukora ibikoresho bipfunyikwamo ibicuruzwa bitandukanye.

Byatangajwe muri Werurwe, 2021 ubwo Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yabwiraga Abadepite ko bamaze gukora inyigo yo kureba niba mu Rwanda hashobora kuboneka iby’ibanze byakwifashishwa mu gukora ibirahuri.

Iriya nyigo ngo yagaragaje ko ibyo ‘by’ibanze’ bihari,  igisigaye ari  ugushaka umushoramari.

Akamanzi yasubizaga ikibazo kijyanye n’ibyo gupfunyikamo byifashishwa mu nganda, usanga ahanini bigitumizwa mu mahanga.

Mu gusubiza kiriya kibazo, Akamanzi yavuze ko hari bimwe bikorerwa mu Rwanda, ariko hari n’ibigitumizwa mu mahanga 100% nk’udukarito duto tujyamo umutobe w’Inyange cyangwa amata, amacupa ya plastic, imifuka ijyamo sima yaba iya CIMERWA cyangwa Prime Cement n’ibipfunyikwamo bikoze mu cyuma yangwa ibirahuri.

Clare Akamanzi

Ku bijyanye n’ibirahuri, hari inyigo yakozwe yo kureba  niba mu gihugu hashobora kuboneka umucanga ufite ibikenewe byose ngo wifashishwe mu gukora ibirahuri.

Uwo mucanga uzwi nka Silica, uba wifitemo ikinyabutabire cya Silicon Dioxide (SiO2).

Inyigo yerekana ko uriya mucanga uri mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’i Burasirazuba, ndetse bawusuzumye binyuze no muri laboratwari basanga ntacyo ubuze.

Kubera ko  RDB ari Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere ryacyo, ni ngombwa ko gishaka uburyo burambye bwatuma iterambere u Rwanda rushaka kugeraho ritabangamirwa n’imyitwarire n’ibikorwa bihungabanya ikirere n’ibidukikije muri rusange.

Plastique yangiza mu buhe buryo?

Uramutse umenye ko ibikoresho bya plastique kitabora, wakwiyumvisha ko aho byinshi muri byo bijugunywe, bihakora ikirundo kinini ‘kizaramba hafi iteka ryose.’

Iyo icyo kirundo kirunze mu murima bituma ibimera byari kuzakurira muri wo bitabaho.

Ntibibona aho byisanzurira ngo bikure kandi byicwa n’ibinyabutabire bisohoka muri plastique bisohowe n’imikoranire y’ikintu gikoze muri plastique n’urumuri rw’izuba.

Si ku butaka gusa ibirundo by’ibikoresho bikozwe muri plastique byangiza ibidukikije, kuko no mu mazi bigiriza nkana ku binyabuzima biyatuyemo.

Abahanga basanzwe bahangayikishijwe  bikomeye n’uko inyanja zirimo pulasitiki kandi ntibora.

Plastique mu nyanja yabaye ikibazo gikomeye

Ikindi gikomeye kurushaho  ni uko iyo imyanda iri mu Nyanja imwe, birangira igeze no mu yindi.

Imyanda iturutse mu migezi yo muri Aziya imanukira mu Majyaruguru y’Inyanja ya Pacifique, kandi imwe muri yo, iramanuka ikagera no mu Nyanja ya Arctic.

Iyi nyanja ya Arctic igizwe n’amazi y’urubura kandi iyo imyanda igeze muri aya mazi ntitemba ahubwo irireka.

Mu kwireka rero iremerera ariya mazi kandi ikazatuma agira aside izatuma ayenga mu gihe kirekire.

Uko kuyenga ariko, hari ubwo kwihutishwa n’uko ikirere cyashyushye.

Uburyo bwo kwirinda akaga gaterwa na plastique…

Kubera ko bigoye cyane ko ku isi abantu babaho badakoresha plastique, bumwe mu buryo bwiza bwo kwirinda ko yababera ikibazo ni ugushaka uko yajya inagurwa( recycling) ikavanwamo ibindi bikoresho.

Irinde kujugunya plastique aho ubonye hose

Ubu buryo buzatuma nta birundo byayo biba hirya no hino ku isi.

Ikindi ni uko abantu bagomba kugira umuco mwiza wo kujugunya ibintu bikoze muri plastique ahantu runaka habigenewe.

Ni umuco ababyeyi n’abarezi bagomba kwigisha abana bakiri bato, bakazakura warabacengeye.

N’ubwo mu Rwanda bisa n’aho abantu bafashe uwo muco, ariko ntihabura bamwe batawukurikiza, bakajugunya amacupa y’Inyange aho babonye kandi bidakwiye.

Twabibutsa ko hejuru y’ibikoresho bikozwe muri plastique abantu bajugunya hirya no hino, ubu hari ikindi kibazo cy’uko bajugunya n’udupfukamunwa aho babonye hose.

Abahanga bo muri Kaminuza yo muri California baherutse gusuzuma basanga mu Nyanja  hari toni 25,000 z’udupfukamunwa twazijugunywemo.

Kugira ngo wumve neza ubwinshi bw’utu dupfukamunwa, ni ngombwa kumenya ko ikamyo yo mu bwoko bwa dipine( hoho) ni ukuvuga ya makamyo apakira imicanga, yuzura ari uko ipakiye toni 20.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version