Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 10.1% Mu Gihembwe Cya Gatatu

Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutseho 10.1% mu gihembwe cya gatatu, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2020.

Ni imibare igaragaza izahuka ry’ubukungu rijyanye n’isubukurwa ry’ibikorwa byinshi muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Umusaruro mbumbe w’igihembwe cya kabiri wari wazamutseho 20.6% mu gihe mu gihembwe cya mbere wazamutseho 3.5%.

Mu gihebwe cyarangiye muri Nzeri 2021, imibare igaragaza ko urwego rwa serivisi ari rwo ruza imbere mu bigize umusaruro w’igihugu, aho rwihariyemo 48%. Ubuhinzi bufite 23%; inganda ni 21% mu gihe imisoro yihariye 7%.

- Advertisement -

Uvunje ririya zamuka ry’umutungo mbumbe w’igihugu mu mafaranga hashingiwe ku biciro biri ku masoko, mu gihembwe gishize wavuye kuri miliyari 2,453 Frw ugera kuri miliyari 2,746 Frw.

NISR igaragaza ko nko mu bijyanye n’ubuhinzi, ibikorwa by’ubuhinzi muri rusange byazamutseho 6 ku ijana. Muri rya zamuka ry’umusaruro, ubuhinzi bufitemo 1.6 ku ijana.

Muri urwo rwego umusaruro w’ibihingwa bihita biribwa byazamutseho 6 ku ijana mu gihe ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 2 ku ijana.

Mu bijyanye n’inganda, uru rwego muri rusange rwazamutse 12 ku ijana. Mu izamuka rusange rufitemo 2.2 ku ijana.

Nk’ibijyanye n’ubwubatsi byazamutseho 15 ku ijana, ibikorerwa mu nganda bizamuka 7 ku ijana, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri buzamuka 30 ku ijana.

Muri urwo rwego kandi ibiribwa bitunganyirijwe mu nganda byazamutse 6 ku ijana, mu gihe ibikorerwa mu nganda bitari ibyuma byazamutse 32 ku ijana naho ibikoze mu mbaho na pulasitiki byo byazamutse 17 ku ijana.

Ni mu gihe ibijyanye n’ibyuma n’imashini byasubiye inyuma ho 11 ku ijana, nyuma y’izamuka ryari hejuru cyane kuko ryageze kuri 31 ku ijana mu gihembwe cya gatatu cya 2020.

Ni mu gihe mu rwego rwa serivisi ibikorwa muri rusange rwazamutse kuri 11 ku ijana, mu izamuka rusange ry’umusaruro mbumbe rukaba rufitemo 5.3 ku ijana.

Muri urwo rwego, ubucuruzi rwazamutse kuri 4 ku ijana, ubwikorezi buzamuka 19 ku ijana, itumanaho ryazamutseho 14 ku ijana, serivisi z’imari zazamutse 11 ku ijana mu gihe ibijyanye n’uburezi byazamutse 140 ku ijana ugereranyije n’igihembwe cya gatatu cya 2020 ubwo amashuri menshi na za kaminuza byari bifunze.

Bijyanye na gahunda zashyizweho zo kuzahura ubukungu, biteganywa ko muri uyu mwaka buzazamukaho 10.2% ugereranyije na -3.4% ryabayeho umwaka ushize.

Biteganywa ko mu mwaka wa 2022 ubukungu buzazamuka 7.2%, mu 2023 buzamuke 7.9%, mu 2024 buzamuke 7.5% no mu 2025 buzamuke 7.5%.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version