Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uruganda Rw’Abadage Siemens Rurashaka Kubaka Mu Rwanda Uruganda Rw’Inkingo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uruganda Rw’Abadage Siemens Rurashaka Kubaka Mu Rwanda Uruganda Rw’Inkingo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 October 2021 7:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Igitekerezo cyo kubaka uruganda rw’inkingo mu Rwanda cyatangiye kuza mu mutwe w’abakorera uruganda Siemens rwo mu Budage mu mwaka wa 2018. Tariki 10, Ukwakira nibwo itsinda ryabo riyobowe na Sabine Dall’Omo ryahuye n’abo muri RDB baganira uko byazashyirwa mu bikorwa.

Mu mishinga ihari harimo uwo kubaka uruganda rw’inkingo no guha ikoranabuhanga ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Sabine asanzwe ayobora ishami rya Siemens muri Afurika y’Amajyepfo n’iyo mu Burasirazuba.

Siemens nirwo ruganda rukora ibintu byinshi mu Burayi bwose.

Rufite kandi ishami rishinzwe kwiga imishinga rwazashoramo imari mu bice bitandukanye by’Afurika.

Abagize itsinda riyobowe na Sabine Dall’Omo baherutse guhura  n’abo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, baganira imikoranire.

Abagize itsinda ryo muri Siemens baganira n’abo muri RDB

Byitezwe ko ishoramari rya kiriya kigo cy’Abadage rizafasha u Rwanda mu mushinga warwo wo kubaka gari ya moshi izaruhuza na Uganda na Tanzania.

Hari n’undi mushinga ukomeye wo kubaka inzira z’utumodoka tugendera mu kirere tuzajya dufasha abagenzi bo mu Murwa mukuru, Kigali.

Iki ni ikintu Abadage bakora muri Siemens bazobereyemo.

Urundi rwego rw’ubukungu u Rwanda rwimirije imbere ni urw’ingufu.

Rufite umugambi w’uko bitarenze mu mwaka wa 2024 ruzaba rutunganya kandi rugatanga amashanyarazi angana na MegaWatts 556.

Kugeza ubu rutanga amashanyarazi angana na MegaWatts 235 gusa.

Ifoto rusange

Abarutuye bafite amashanyarazi bangana na 66% , ariko rugamije ko abaturage barwo bose( ni ukuvuga 100%) bazaba bafite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Siemens izarufasha mu kugera kuri ziriya ntego ndetse biteganyijwe ko izagira uruhare mu kubaka ikoranabuhanga rizakoreshwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Hari amakuru avuga ko Siemens ikorana n’uruganda BioNTech rusanzwe rukora inkingo harimo n’urwa COVID-19.

Izi nganda zombi ni iz’Abadage. BioNTech ikorera ahitwa Mainz n’aho Siemens ikorera i Munich.

Hari gahunda y’uko Siemens izafasha u Rwanda gukora inkingo

Bizwi ko u Budage ari cyo gihugu gikize kurusha ibindi mu Burayi.

Bufite abakozi b’abahanga kurusha abandi kandi ibyo bakora birakomera cyane.

TAGGED:AmashanyaraziBudageBugeserafeaturedIkibugaIndegeSiemensUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Arsène Wenger Agiye Gutoza Ikipe Izahatana Na Paris Saint Germain
Next Article Uyobora Polisi Y’u Butaliyani Yasuye Abapolisi Biga I Musanze, Abo Mu Mahanga Hari Icyo Yabasabye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?