Urugomero Rwa Rusumo Ruratangira Gutanga Amashanyarazi Mu Ugushyingo

Inama iherutse guhuza ba Minisitiri w’Ibikorwaremezo b’u Burundi, u Rwanda na Tanzania yatangaje ko bitarenze Ugushyingo, 2022  imirimo yo kubaka Urugomero ruvuguruye rwa Rusumo izaba yarangiye.

Icyizere gitangwa na ziriya nzego kivuga ko mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira, amashanyarazi azatangwa na ruriya rugomero azatangira gusaranganywa hagati y’u Burundi, u Rwanda na Tanzania.

Ku ikubitiro, uyu mushinga wagombaga kuba warangiye mu mwaka wa 2021 ariko Guverinoma z’ibi bihugu zitangaza ko ugomba kwigizwa imbere kubera ko COVID-19 yawugizeho ingaruka.

Minisitiri ushinzwe ingufu muri Tanzania witwa Yusuf Makamba, avuga ko we na bagenzi be biyemeje ko uriya mushinga ugomba kuzaba wararangiye mu mpera z’uyu mwaka (2022) byanze bikunze.

- Kwmamaza -

Ati: “   Mu Ugushyingo uyu mwaka imashini za mbere zitanga amashanyarazi zizaza zararangije gushyirwa mu ruganda zitangire kugira amashyarazi amwe zitanga hanyuma imirimo ya nyuma yo kurwuzuza mu buryo budasubirwaho izarangire mu mwaka wa 2023.”

Mu mezi make ashize, abagenzuzi b’Imari ya Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi n’iya Tanzania bahuriye i Kigali basuzumira hamwe icyatumwe uriya mushinga wa Miliyoni $468 utararangiriye igihe.

Babwiye itangazamakuru ko imwe mu mpamvu zabiteye ari uko wizwe nabi, ugenerwa amafaranga macye.

Ni amafaranga yari yaratanzwe ku nguzanyo ya Banki y’Isi na Banki Nyafurika y’Iterambere.

Ibintu nibigenda nk’uko byateganyijwe, ruriya rugomero rizatanga Megawatts 80 zizaba ari inyongera y’ingirakamaro ku muriro u Rwanda rwari rusanganywe kandi ukazarufasha kugera ku ntego ya Guverinoma y’uko mu mwaka wa 2024 ingo zose z’abarutuye zizaba zicaniwe.

Ni umushinga wagombaga gucukura umuhora wa metero 150 zifite umwobo ntambike( tunnel) wa metero 460 urimo ibyuma bifite ubushobozi bwo kubyara 3*30MW  byitwa Kaplan turbines.

Umugenzuzi W’Imari Ya Leta Avuga Ko Kuzuza Urugomero Rwa Rusumo Bitazagerwaho Ku Gihe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version