Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uruhare rw’Abanyarwanda Baba Mu Mahanga Mu Iterambere Ni Runini- MINAFFET
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uruhare rw’Abanyarwanda Baba Mu Mahanga Mu Iterambere Ni Runini- MINAFFET

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 October 2023 9:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uru ruhare rugaragarira mu mafaranga boherereza imiryango yabo cyangwa andi bashyira mu mishinga iteza igihugu imbere.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2022, Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda  miliyoni $469 [ni ukuvuga arenga miliyari  Frw 469 Frw.

Nibura 23% by’ayo mafaranga yose ashyirwa mu iterambere ry’igihugu na gahunda za Leta muri rusange n’aho 77% yoherezwa mu miryango n’inshuti z’ababa bayohereje.

Abanyarwanda baba mu mahanga bari mu byiciro bitatu by’ingenzi.

Hari abahaba kuko bagiye kwiga za Kaminuza, abaha baragiye kuhatura n’abahaba bakora muri za Ambasade z’u Rwanda.

Mu rwego rwo kwihuza no guhuza ibikorwa, Abanyarwanda baba mu mahanga bibumbiye mu muryango bise RCA [Rwanda Community Abroad], bahuriramo bakaganira ibyubaka u Rwanda.

Mu bikorwa bahuriramo harimo ibyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibohora, Umuganura, Siporo Rusange, Umuganda n’ibindi.

Ibyo byose byiyongera kuri gahunda ngari ya ‘Rwanda Day’ ibahuza n’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, bamwe bitabira imbonankubone abandi bakabikora mu mu ikoranabuhanga.

Uruhare bagira mu iterambere ry’u Rwanda ruherutse kugarukwaho n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Perezida wa Komisiyo, Hadija Ndangiza Murangwa yavuze ko uruhare rw’aba Banyarwanda mu iterambere ry’igihugu ari ntagereranwa.

Ati: “Igishimishije hari inkunga nini cyane ingana na miliyoni $469 bateye muri gahunda zitandukanye z’igihugu ariko harimo n’inkunga bohereza mu miryango yabo. Ubu turimo kureba icyakorwa ngo aba Banyarwanda bagire uruhare mu ishoramari n’ibindi bikorwa bibyara inyungu.”

Hadija Ndangiza Murangwa

Abanyarwanda baba muri Zimbabwe na Botswana bagaragaje ko nibura buri mwaka bahereza mu Rwanda asaga $300.000 mu mishinga y’iterambere.

Ikindi Abanyarwanda baba hanze bashimirwa ni uko bagira uruhare mu gutera inkunga ibikorwa Leta itangiza hagamijwe iterambere rusange ry’abaturage.

Hamwe muho babyerekaniye ni muri gahunda iherutse gutangizwa na BRD yiswe CANA Challenge.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Sandrine Uwimbabazi Maziyateke avuga ko  hari n’izindi gahunda zitandukanye Abanyarwanda bagiramo uruhare.

Ati:“Umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu urakomeye cyane. Buriya icyo navuga muri politiki y’Ububanyi n’Amahanga ni uko aba Banyarwanda ari imwe mu nkingi zikomeye ziyigize, niyo mpamvu Leta yashyizeho uburyo bwo gukorana nabo kandi muri gahunda zose bakaba barahawe umwanya wihariye.”

Avuga ko bagira uruhare muri gahunda zose nka NST1, hari imihigo  y’icyerekezo 2050  n’ibindi.

TAGGED:AbanyarwandaAmahangafeaturedImishingaIterambereMuziyateke
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: Mucoma Akurikiranyweho Gusambanya Umwana W’Imyaka 3
Next Article Abakora Muri Isange Zose Barasabwa Kongera Imikoranire
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?