Uruhinja Rw’Umunyarwanda ‘Rufungiwe ’ Muri DRC

Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziravugwaho gufata zigafunga Abanyarwanda batandatu barimo abagore bane n’abana babiri b’abahungu barimo n’uruhinja rw’amezi atandatu.

Abo bagore harimo w’imyaka 65, uw’imyaka 30, uw’imyaka 26 n’uw’imyaka 24.

Amakuru avuga ko bafatiwe mu kibaya kigabanya u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo barimo gutashya inkwi binjira ku butaka bw’ikindi gihugu. Ni ikibaya kiri mu nsi y’ikirunga cya Nyiragongo.

Bafashwe Taliki 22 Kanama 2022. Undi mwana w’umuhungu wafashwe we afite imyaka irindwi y’amavuko.

- Kwmamaza -

Nyuma y’uko iyo nkuru ibaye gikwira, ubuyobozi bwahamagaje abaturage bubasaba kwirinda kunyura muri kiriya kibaya kubera impamvu z’umutekano wabo ndetse no kuba bashobora kurenga ubutaka bw’igihugu cyabo bakinjira mu bw’ikindi kandi bitemewe.

Ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda, Umuyobozi wa Batayo ya 63 witwa  Major Gatete Marcel yasabye abaturage kujya bashishoza ndetse abasaba kuzinukwa kuzongera guca muri kiriya kibaya.

Ati: “Ikibaya mukibagirwe! Ni inzira munyuramo zitemewe bikarangira mushyize igihugu mu bibazo byo gukurikirana icyaba cyababayeho iyo mu mahanga. Ikibaya mugerageze mugitere umugongo ibyo mukora mubikorere iwanyu mu Rwanda.”

Yibukije abaturage ko u Rwanda rufite umwanzi ukomeye mu mashyamba ya Congo ari nayo mpamvu abaturage bashaka kwambuka bajya bakoresha umupaka uzwi aho gukoresha iz’ubusamo.

Kambogo Ildephonse uyobora Rubavu nawe yunze mu rya Major Gatete.

Ati “Murahinga mukeza, ni gute mudatekereza ngo mwigirire icyizere umutima wanyu muwushyire ku Rwanda ahubwo ugakomeza kuba hakurya iyo?”

Yabibukije ko iyo bambutse umupaka mu buryo butemewe baba bashyize ubuzima bwabo mu kaga kuko ushinzwe umutekano atamenya gutandukanya umuturage usanzwe n’umwanzi w’igihugu cye.

Ingabo za DRC zikimara gufata bariya Banyarwanda ngo zabajyanye kubafungira ku Biro by’Agace k’ibikorwa bya gisirikare ka 34 kari i Goma.

Barakekwaho kuba intasi.

IGIHE cyanditse ko hari amakuru avuga ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziri kwaka u Rwanda  amafaranga menshi kugira ngo abaturage barwo barekurwe.

Taliki 28, Gicurasi, 2022 Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yasohoye  itangazo ryavugaga  ko abasirikare FARDC bafatanyije na FDLR bashimuse abasirikare b’u Rwanda babiri.

Ibi byabaye ari ku wa Mbere taliki 23, Gicurasi, 2022.

Itangazo rya RDF ryavugaga ko kiriya gikorwa ari icy’ubushotoranyi, bise mu Cyongereza ‘provocative aggression.’

Ingabo z’u Rwanda ryavugaga ko bariya basirikare bari  Cpl Nkundabagenzi Elysée na  Pte Ntwari Gad, bakaba barashimuswe ngo bari k’umupaka w’u Rwanda bacunga umutekano.

Icyakora baje kurekurwa bagaruka mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version