Hari Umuntu Wari Usigaye Ku Isi WENYINE Mubo Bahuje Ubwoko WAPFUYE

Hari umugabo wafatwaga nk’aho ari we wenyine wari usigaye ahagarariye abo bahuje ubwoko ku isi wapfuye. Uyu mugabo yarasanzwe aba mu ishyamba rya Amazone muri Brazil aho yabagaho ahora yihisha kandi yibera mu myobo yacuguraga yakwimuka agasiga ayisibye.

Abahanga bababajwe n’uko urupfu rw’uyu muntu nyakamwe rutumye hari ubundi bwoko bw’abantu burimbutse burundu ku isi kandi bukaba bugendanye n’umuco n’ururimi byarwo.

Kubera ko imibereho ye yari yihariye, abahanga bari baramuhimbye izina ryo mu Esipanyolo rya Índio do Buraco, mu Kinyarwanda bivuga ‘umugabo wibera mu mwobo.’

Uyu mugabo mu mwaka irenga icumi ishize, yari afite benewabo.

- Advertisement -

Baje gupfa bazize abantu batari basanzwe baba muri Amazone babarogesheje uburozi bukozwe binyabutabire bivanze n’inyama z’imbeba barapfa barashira.

Byatumye azinukwa mwene muntu, akabaho ubwe ku giti cye.

Yarabacitse akajya yihigira inyamaswa akarya, agasoroma n’imbuto aho asanze zarahishije.

Yari yarabanze umuheto ukomeye n’imyambi yitwazaga k’uburyo nta muntu n’umwe wamwegeraga.

Umugore ukora mu kigo gishinzwe kurengera abasangwabutaka kitwa Survival International witwa Sarah Shenker avuga ko kuba uriya mugabo yararambye byatewe n’uko atemeraga ko hari umuntu umwegera, ubundi akabaho yihisha.

Abantu baba muri iri shyamba bakwiye kurindwa kuko bishoboka ko ari bo bantu batazi ko hari n’abandi babaho ku isi.

Niwe wari ‘nyamwigendaho w’ukuri.’

Ntabwo yaburiwe irengero nk’uko hari ababivuga, ahubwo ngo yarapfuye.

Byemezwa na Shenker.

Ntabwo uriya mugabo yari azwi cyane n’abayobozi ba Brazil ariko imibereho ye yatumye intiti n’abanyamakuru batangira gukurikiranira hafi ibye.

Benewabo bapfuye mu myaka ya 1980.

Uriya mugabo abarebye filimi mu minsi yashize bashobora kugereranya n’uwitwaga Tarizan, ngo yapfuye afite imyaka 60 y’amavuko.

Umuntu wamucungiraga hafi yaje kumara igihe runaka atamubona, ariko aho amushakiye asanga yarapfuye ndetse umubiri we watangiye kubora.

Mu ishyamba rya Amazone bivugwa ko harimo ubwoko bw’abasangwabutaka buri hagati ya 235 na 300.

Icyakora ngo ubu bwoko bushobora kurenga uyu mubare kubera ko hari bumwe butarabonwa n’umuntu uwo ari we wese utari umwe mu babugize.

Bitekerezwa ko hari ubwoko bugera kuri 30 buba imbere cyane muri Amazone butarabonwa kugeza ubu k’uburyo nta muntu uzi uko bubaho, ururimi n’umuco wabwo.

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Rwanda nabo niho bagana…

Mbere babanje kwitwa Abatwa, Abasangwabutaka, ariko ubu bitwa ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’ n’ubwo hari abumva ko kwitwa Abatwa aribyo bibanogeye.

Uko bimeze kose, kuba Leta y’u Rwanda yarahisemo ko bitwa uko bitwa ubu ni uko yasanze ari byo byagirira abaturage bose akamaro hirindwa inyito zagira abo zibutsa amateka atarabaye meza.

Uretse kuba bari basanzwe batunzwe n’ibyo ishyamba ryabahaga nk’inyama, imbuto ndetse n’ibumba, byose bisa n’ibyakendereye, abasigajwe inyuma n’amateka babaho mu buzima butuma batagerwaho na gahunda za Leta  k’uburyo bakwicyenura nk’abandi Banyarwanda.

Hari abatarumva akamaro ko gutura ku mudugudu, akamaro ka Mutuelle de Santé, n’ibindi.

Mu myaka yatambutse hari raporo yakozwe na Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Sena y’u Rwanda yatangaje ko hari abasigajwe inyuma n’amateka bashyinguraga ababo mu nzu babamo.

Muri icyo gihe itangazamakuru ryari ryatumiwe mu Nteko rusange ya Sena.

Umwe mu ba Senateri bari bagize iriya Komisiyo, ni nyakwigendera Zéphilin Kalimba yavuze ko bikwiye ko abantu biga uko abasigajwe inyuma n’amateka bafashwa kumva ko nabo gahunda za Leta zibareba ariko nanone abandi Banyarwanda ntibanene.

Abasigajwe inyuma n’amateka bakeneye gutabarwa kubera imibereho n’imyumvire bibi bituma badatera imbere( Iforto@BBC)

Umwe mu bari bagize Komisiyo y’Abasenateri yavuze ko hari aho bageze muri Gatsibo abantu bababwira ko hari umwe mu basangwa butaka abaturage batoye, ariko haza kuza umuntu uturutse i Kigali ababwira ko batagombye kuyoborwa n’uwo bise ‘Umutwa’.

Ngo amatora yasubiwemo mu buryo bita ‘ubuziguye.’

Ni ngombwa ko Leta y’u Rwanda ibicishije mu nzego zireba imibereho y’abaturage, itekereza uburyo abasigajwe inyuma n’amateka barindwa gupfa ngo bashire kuko n’ubundi bisa n’aho hasigaye bake niba ariko umuntu yabyita.

Nk’ubu ikigo giharanira inyungu zabo kitwa COPORWA giherutse gutangariza bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko imibare cyakoze   ivuga ko abasigajwe inyuma n’amateka  bose mu Rwanda  ari abantu 36, 073.

Ni abantu barenze ho gato abo Stade Amahoro yashoboraga kwakira mbere y’uko imirimo yo kuyagura itangira.

Nyakwigendera Kalimba yari ahagarariye inyungu z’abasigajwe inyuma n’amateka muri Sena y’u Rwanda

Hari mu nkuru bari banditse bavuga ko abasangwabutaka bo mu Murenge wa Jali muri Gasabo babuze n’ibumba ryatumaga babumba inkono zo kugurisha ngo barebe ko bwacya kabiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version