Urujijo Muri Uganda Nyuma Y’Uko Intare Esheshatu Zisanzwe Zapfuye

Inzego zishinzwe kurengera ibidukikije muri Uganda zasanze intare esheshatu zapfuye, inzego zirimo polisi zikaba zatangiye kubikoraho iperereza.

Izo ntare zabonetse muri Pariki y’Igihugu yitiriwe Queen Elizabeth zaciwe imitwe n’amajanja.

Icyateye ubwoba ababibonye ni uko iruhande rw’imirambo y’izo ntare bahasanze inkongoro zapfuye, bikekwa ko izo ntare zahawe uburozi, ari nabwo bwishe ibyo bisiga.  

Ikigo gishinzwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri Uganda (UWA) cyavuze ko bishobora kuba byakozwe n’abashimuta inyamaswa.

- Advertisement -

Izo ntare zizwiho ubushobozi budasanzwe bwo kurira ibiti.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri UWA, Bashir Hangi, yatangaje ko bababajwe n’ubwo bwicanyi, cyane ko ubukerarugendo ari urwego rukomeye mu gihugu, rwinjiza nibura 10% by’umusaruro rusange w’igihugu.

Ati “UWA yamaganye bikomeye iyicwa ry’inyamanswa mu buryo butemewe n’amategeko kuko ritagira ingaruka mbi gusa ku bukerarugendo bwacu nk’igihugu, ahubwo zigera no ku mafaranga akwiye kwinjizwa kandi afasha mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’abakora mu byanya bibungabunzwe.”

Si ubwa mbere habaho ibibazo by’impfu z’inyamaswa muri iyo pariki.

Muri Mata 2018, Intare 11 zirimo ibyana umunani zapfuye mu buryo byaketswe ko zarozwe.

Ibintu nk’ibyo nanone byateye impfu z’intare eshanu muri Gicurasi 2010.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version