Ingabire Grace Yegukanye Ikamba Rya Miss Rwanda 2021

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2021, asimbuye Miss Nishimwe Naomie wari ufite ikamba ry’umwaka wa 2020.

Kwegukana iri kamba byamuhesheje imodoka ya Hyundai Creta yatanzwe Hyundai Rwanda, izaherekezwa n’umushahara wa 9.600.000 Frw mu gihe azamarana ikamba.

Hiyongeraho lisansi azakoresha y’umwaka wose izajya itangwa na Merez Petroleum, internet y’umwaka wose izatangwa na Truconnect Rwanda na STARTIMES 55″ 4K LED Ultra HD Smart TV. Harimo na telefoni igezweho yatanzwe na MTN Rwanda.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryiyandikishijemo abakobwa barenga 400 bo hirya no hino mu gihugu, haza gutoranywamo 37 ku ikubitiro. Abo baje kuvamo 20 bitabiriye umwiherero w’ibyumweru bibiri, byabanjirije uyu munsi wa nyuma w’irushanwa.

- Advertisement -

Mu gutanga amanota, ubwiza bwahawe 30%, ubwenge buhabwa 40% naho umuco uhabwa 30%.

Igisonga cya mbere yabaye Akaliza Amanda (No 1) mu gihe Umutoni Witness (No 28) yabaye igisonga cya kabiri.

Ingabire Grace yinjiye mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 y’amavuko. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye n’imibyinire ihuzwa n’imitekerereze, ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology’.

Akaliza Amanda we ni umukobwa w’imyaka 24 wari uhagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Wagner College iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu gihe Umutoni Witness ufite imyaka 20 wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Adventist University of Central Africa mu Ishami rya ‘Gasutamo n’Ibijyanye n’Imisoro.”

Abakobwa 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2021 bose bahawe amahirwe yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali ku buntu.

Ibindi bihembo byatanzwe:

  • Miss Rwanda: Ingabire Grace (No. 7)
  • 1st Runner Up: Akaliza Amanda (No 1)
  • 2nd Runner Up: Umutoni Witness (No 28)
  • Most Innovative Project: Musana Teta Hense (No 18)
  • Talent Winner: Umutoniwase Sandrine (No 29)
  • Miss Popularity: Kayirebwa Marie Paul (No 13)
  • Miss Congeniality: Gaju Evelyne (No. 5)
  • Miss Photogenic: Uwase Phionah (No 35)
  • Miss Heritage: Ishimwe Sonia: (No 10)
Ingabire Grace (No.7) ni we Miss Rwanda 2021

Akaliza Amanda (No 1) yatowe nk’Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021
Umutoni Witness (No 28) yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2021
Abakobwa biyeretse mu buryo gakondo
Nishimwe Naomie yari amaze umwaka afite ikamba rya Miss Rwanda
Miss Rwanda 2021 yahawe imodoka ya Hyundai Creta
Ibi birori byayobowe na Luckman Nzeyimana Martina Abera na Ingabire Davy-Carmel
 
Abakemurampaka ni Evelyne Umurerwa, James Munyaneza, Agnes Mukazibera, Teddy Kaberuka na Pamela Mudakikwa

Amafoto: MISS RWANDA/ Emmanuel Rurangwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version