Urukiko Rugiye Gufata Icyemezo Cya Nyuma Kuri Dosiye y’Indege Ya Habyarimana

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rugiye gufata icyemezo cya nyuma ku maperereza amaze igihe kuri dosiye y’uwahanuye indege ya Juvenal Habyarimana, yahagaritswe n’abacamanza mu 2018.

Ni iperereza ryakomeje gukongeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, bikavugwa ko ryagiye rinakoreshwa mu nyungu za politiki, mu kwibasira bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.

AFP yatangaje ko amakuru yabonye yemeza ko icyemezo cy’uru rukiko rusumba izindi mu butabera bw’u Bufaransa kizatangazwa ku wa 15 Gashyantare 2022.

Urwo rukiko ku wa Kabiri rwasuzumye ubujurire bwatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana, nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire mu 2020 rwemeje ko ririya perereza risozwa.

- Advertisement -

Mu basaba ko rikomeza harimo n’umugore wa Habyarimana, Agatha Kanziga, uba mu Bufaransa.

Iyo ndege yahanuwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 irimo Habyarimana n’abandi bayobozi barimo Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, ishwanyuzwa n’igisasu cyakomeje kugibwaho impaka, cyane cyane ku wakirashe n’aho cyarasiwe.

Nyuma y’ikirego cyatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege, mu mwaka wa 1998, Umucamanza Jean-Louis Bruguière atageze ku butaka bw’u Rwanda yatangaje ko indege yarahanuwe na FPR Inkotanyi, ndetse ashyiraho impapuro zo guta muri yombi bamwe mu bayobozi.

Nyuma, muri Nzeri 2010 abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux bakoze iperereza bo bagera ku butaka bw’u Rwanda no mu Burundi, basanga abahanuye indege bagomba kuba bari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyagenzurwaga n’Ingabo za Habyarimana.

Bigakekwa ko ari intagondwa zitemeraga amasezerano Habyarimana yari yemeye yo gusaranganya ubutegetsi.

Ku wa 21 Ukuboza 2018, abacamanza bakurikiranaga iryo perereza bemeje ko barihagaritse, bahagarika no gukurikirana abayobozi icyenda bari baratunzwe agatoki mu guhanura iriya ndege kubera “ibura ry’ibimenyetso bidashidikanywaho”, bitewe n’uko hagendaga haboneka ubuhamya buvuguruzanya.

Ni icyemezo cyashimangiwe n’Urukiko rw’Ubuurire rwa Paris muri Nyakanga 2020, ubu igihe kikaba kigeze ngo icyemezo cya nyuma gifatwe n’urukiko rusesa imanza, cyangwa Court de Cassation.

Urukiko rw’Ubujurire rwashyigikiye icyemezo cyo guhagarika iperereza kubera ko mu maperereza yose yakozwe hatabonetse “ibimenyetso simusiga”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version