Urukiko Rwashyize Iherezo Ku Maperereza Ku Ndege Ya Habyarimana

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rwateye utwatsi ubusabe bw’abifuzaga ko amaperereza ku wahanuye indege ya Juvenal Habyarimana yakomeza, ruha agaciro icyemezo cyafashwe n’umucamanza mu 2018.

Ni iperereza ryakomeje gukongeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, bikavugwa ko ryagiye rinakoreshwa mu nyungu za politiki mu kwibasira bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.

Ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022 nibwo Urukiko rusesa imanza rwasuzumye ubujurire bw’imiryango y’abaguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana, nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire mu 2020 rwemeje ko ririya perereza risozwa kubera ko mu maperereza yose yakozwe hatabonetse “ibimenyetso simusiga”.

Icyemezo cy’uru rukiko rusumba izindi mu butabera bw’u Bufaransa cyari gitegerejwe kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022.

- Advertisement -

Abavoka Leon Lef Forster na Bernard Maingain bunganira abantu barindwi mu barebwa n’ikirego, basohoye itangazo bavuga ko nubwo ari ikibazo gitwaye imyaka isaga 20, babashije kugaragaza ko habayeho guhimba ibinyoma byinshi n’ibindi bikorwa bitandukanye byitwikiriye gushakisha ukuri.

Bunganira barindwi barimo Rose Kabuye, James Kabarebe, Samuel Kanyemera, Charles Kayonga, Jacob Tumwine, Jack Nziza, Frank Nziza. Babiri bari ku rundi ruhande ni Eric Hakizimana na Faustin Kayumba Nyamwasa.

Aba bavoka bagize bati “Jenoside yateguwe ndetse inozwa n’abantu bateguye ihirika ry’ubutegetsi ryo ku wa 6 ushyira ku wa 7 Mata 1994 hamwe n’ababafashije, abo bose bakaba baragize uruhare mu kugaba igitero kuri Falcon. Uko bimeze kose, iperereza ry’ubucamanza muri iki kibazo rigaragaza ko ako gatsiko kanagerageje- nubwo byabaye iby’ubusa – gushaka gusibanganya ibimenyetso by’icyo gitero kuri Falcon ku wa 6 Mata 1994.”

Bavuze ko bizeye ko uru rugendo rwo mu nkiko ruzakomeza rukanaha ubutabera abasaga miiyoni imwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu basabaga ko ririya perereza rikomeza harimo n’umugore wa Habyarimana, Agatha Kanziga, n’abahungu be baba mu Bufaransa.

Iyo ndege yahanuwe irimo Habyarimana n’abandi bayobozi barimo Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, ishwanyuzwa n’igisasu cyakomeje kugibwaho impaka, cyane cyane ku wakirashe n’aho cyarasiwe.

Nyuma y’ikirego cyatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege, mu mwaka wa 1998, Umucamanza Jean-Louis Bruguière atageze ku butaka bw’u Rwanda yatangaje ko indege yarahanuwe na FPR Inkotanyi, ndetse ashyiraho impapuro zo guta muri yombi abayobozi icyenda.

Nyuma, muri Nzeri 2010 abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux bakoze iperereza bo bagera ku butaka bw’u Rwanda no mu Burundi, basanga abahanuye indege bagomba kuba bari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyagenzurwaga n’Ingabo za Habyarimana.

Bigakekwa ko ari intagondwa zitemeraga amasezerano Habyarimana yari yemeye yo gusaranganya ubutegetsi.

Ku wa 21 Ukuboza 2018, abacamanza bakurikiranaga iryo perereza bemeje ko barihagaritse, bahagarika no gukurikirana abayobozi icyenda bari baratunzwe agatoki kubera “ibura ry’ibimenyetso bidashidikanywaho”, bitewe n’uko hagendaga haboneka ubuhamya buvuguruzanya.

Ni icyemezo cyashimangiwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris muri Nyakanga 2020, igihe kikaba cyari kigeze ngo icyemezo cya nyuma gifatwe n’urukiko rusesa imanza, Court de Cassation.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version