Abadepite Batoye Umushinga Bari Baherutse Kugezwaho Na Minisitiri Ndagijimana

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri taliki 15, Gashyantare, 2022 Inteko rusange yatoye umuumushinga w’itegeko rihindura itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022 yari iherutse kugezwaho na Minisitiri w’imari Dr Uzziel Ndagijimana.

Wari umushinga wasabaga ko Inteko ishinga amategeko itora ko ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 633,6 bingana na 16.6%.

Taliki o7, Gashyantare, 2022 nibwo Minisitiri w’imari n’Igenamigambi yagejeje ku Nteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ivuguruye, uteganya ko izongerwaho miliyari 633.6 Frw ikagera kuri miliyari 4,440.6 Frw.

Icyo gihe Uzziel Ndagijimaa yavugaga ko bizaba bingana n’izamuka rya 16.6% ugereranyije n’ingengo y’imari ya miliyari 3,807.0 Frw yari yaragenewe ibikorwa bitandukanye bya Leta muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022.

- Advertisement -
Umushinga yabagejeje ho bawemeye

Mu mpinduka Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yagejeje ku Badepite icyo gihe, yavuze ko  hateganyijwe ko amafaranga azava imbere mu gihugu aziyongeraho miliyari 155 Frw.

Yababwiye ko ariya mafaranga azava kuri miliyari 1,993 Frw yateganywaga mu ngengo y’imari, akagera kuri miliyari 2,148 Frw, bingana n’izamuka rya 7%.

Ngo ni ivugurura ryashingiye “ku misoro y’inyongera n’andi mafaranga yitezwe kubera izahuka ry’ibikorwa by’ubukungu.”

Biteganywa ko amafaranga azava mu misoro azazamukaho miliyari 42.4  Frw bingana na 2.4%, akava kuri miliyari 1,717.2 zateganywaga mbere zikagera kuri miliyari 1,759.6 Frw.

Amafaranga atari imisoro yo azazamukaho miliyari 112.6 Frw zingana na 40.7%, zive kuri miliyari  275.8 Frw yabarwaga mbere, agere kuri miliyari 388.2 Frw.

Ni mu gihe impano biteganywa ko ziziyongeraho miliyari 25.4 Frw, zikava kuri miliyari 612.2 Frw zikagera kuri miliyari  637.6 Frw.

Inguzanyo ziziyongera zive kuri miliyari 651.4 zigere kuri miliyari 1,469.7 Frw, zikazafatwa mu mafaranga y’amahanga (Eurobond) no mu buryo bwashyiriweho guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Ubwo Ingengo y’imari irimo gukoreshwa yatangazwaga muri Kamena 2021, yageze kuri miliyari 3807 Frw nyuma yo kwiyongeraho  miliyari 342.2 Frw, bingana na 9.8% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2020/21.

Igice kinini cy’ingengo y’imari cyagenewe ibijyanye na gahunda yo kuzahura ubukungu na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, hibanzwe cyane ku nzego z’ubukungu na gahunda yo gukingira Covid-19.

Iby’Ingenzi Ku Ngengo y’Imari Ya Miliyari 3807 Frw Zagenewe Umwaka Wa 2021/22

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version