FARG Yaguriye i Nyaruguru n’i Gatsibo Mazutu Yo Kuzakoresha i Kigali: Ibibazo Muri Raporo y’Umuvunyi

–           Ibibazo by’Ubutaka biza ku isonga

–           Amata yagenewe abakene ahabwa abacuruzi, abarimu n’abaforomo

–           Abakozi ba SACCO bafata amadeni kuri konti z’abaturage

–           Mazutu ikoreshwa kuri FARG yaguriwe mu Ntara…

- Advertisement -

Izi ni ingero z’ibibazo bigaragara muri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2020 – 2021, kuri uyu wa Mbere byagarutsweho n’abasenateri nyuma y’isesengura yakozweho na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Muri uwo mwaka, uru rwego ruvuga ko rwakiriye ibibazo 408 mu nyandiko n’ibibazo 444 muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, byose hamwe biba 852.

Ibyakemutse byari 449, ibyoherejwe izindi nzego biba 377, naho 26 byari bitarakurikiranwa.

Ibibazo byakiriwe n’Umuvunyi

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi kandi ivuga ko rwakoze igenzura muri Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato, Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) n’isesengura ry’imikorere y’amakoperative arimo ayo kubitsa no kugurizanya, SACCO.

Ibibazo by’ubutaka biza ku isonga

Raporo ivuga ko ibibazo birebana n’ubutaka biza ku mwanya wa mbere, kuko bisaga kimwe cya gagatu cy’ibibazo byose byakiriwe n’ijanisha rya 36.5.

Ibyo ngo biterwa n’uko ubutaka ari yo soko ya mbere Abanyarwanda benshi bakuraho imibereho, kandi ubuhari bukaba budahagije.

Mu bibazo byagaragaye harimo ibyangombwa by’ubutaka birimo amakosa, cyangwa abaturage bafite ibyangombwa by’ubutaka byanditseho ko ari ubwo gutura kandi igice kinini cyaragenewe guhinga, hatuwe ku gice gito.

Ibi ngo bituma basoreshwa amafaranga badashobora kubona.

Raporo ikomeza iti “Benshi muri bo ntibihutiye kujya gukosoza ibyo byangombwa kubera amafaranga asabwa bavuga ko ari menshi ku buryo kuyabona bitaboroheye.”

Ikibazo kindi kikigaragara kirebana n’ubutaka ni ikiguzi cy’amafaranga 30,000 kijyanye no guhererekanya ubutaka, abaturage binubira ko ari kinini.

Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ubuyobozi bw’Uturere n’ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, gufasha abaturage mu gukosora ibyangombwa bikirimo amakosa.

Raporo ikomeza iti: “Ku bijyanye n’amafaranga asabwa mu guhererekanya ubutaka, Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ko hasuzumwa uko yagabanywa hashingiwe ku ngano yabwo, aho buherereye n’icyo bugenewe gukoreshwa.”

Ubujura muri za SACCO

Ibibazo bijyanye na serivisi z’imari byageze ku kigero cya 16.4%, ari nabyo biza ku mwanya wa kabiri.

Habonetse ingero zirimo abakiliya bacibwa inyungu z’ubukererwe batemeranyaho n’ibigo by’imari, ibyamunara abakiliya bavuga ko bitakurikije amategeko cyangwa imitungo yabo igahabwa agaciro gato cyane.

Raporo ikomeza iti “Hari n’abakozi bamwe na bamwe ba za SACCO bakura amafaranga muri SACCO bakoresheje konti z’abaturage cyangwa bakandika ku mafishi y’abaturage imyenda batafashe, kandi bakayisinyisha batabizi ahanini kubera kutamenya gusoma.”

Hari kandi ibibazo by’ubwiteganyirize muri RSSB, bishingiye ku misanzu itaratanzwe n’abakoresha cyangwa kudasobanukirwa n’amategeko arebana n’uburenganzira kuri pansiyo, ugasanga hari abayisaba igihe cyararenze.

Kwimurwa ku nyungu rusange

Ku mwanya wa gatatu haje ibibazo byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, bingana na 14.2% bishingiye ahanini ku kudahabwa indishyi ikwiye ku gihe no kutishimira indishyi abantu babariwe.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ibi bibazo byose bishingiye ku kutubahiriza itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Ibibazo by’abakozi n’umurimo

Raporo igaragaza ko ibyo bibazo byihariye 11.3%.

Birimo iby’abakozi ba Leta basezererwa kubera amakosa yo mu rwego rw’akazi batayemera, abandi bagakekwaho ibyaha, inkiko zikabagira abere ntibemere ibihano byo mu rwego rw’akazi.

Harimo n’ibijyanye n’ihinduka ry’imirimo mu Nzego za Leta ituma abakozi bamwe batakaza imirimo, ntibabyishimire. Ni ibibazo bigaragara no mu bigo byigenga.

Ibibazo by’irangizwa ry’imanza

Ni ibibazo byo byihariye 11%.

Bijyanye n’imanza cyangwa imyanzuro y’Abunzi bidashyirwa mu bikorwa cyangwa bigashyirwa mu bikorwa bitandukanye n’uko byategetswe, cyangwa ibindi bibazo bishamikiye ku irangizwa ry’ibyo byemezo.

Ibibazo muri Shisha Kibondo n’amata ahabwa abana

Urwego rw’Umuvunyi kandi rwakoze igenzura kuri gahunda igamije ko umwana wese ufite hagati y’amezi atandatu n’amezi 59, ufite imirire mibi hakurikijwe ibimenyetso mpuruza, ahabwa igice cya litiro y’amata ku munsi yunganira andi mafunguro ahabwa mu muryango.

Ni gahunda yahinduye ubuzima bw’abayigenerwa baturuka mu miryango ikennye, ariko hanagaragayemo ibitagenda birimo imicungire yayo mata itanoze.

Hari amata agemurwa na rwiyemezamirimo atanditseho ngo “ntagurishwa”, bigatuma abayahabwa bayagurisha cyangwa abayacunga bakayanyereza.

Hari n’aho amata abikwa mu buryo butanoze akangirika, cyangwa ugasanga amata ahari ari make ugereranyije n’agomba gutangwa kubera uburangare bw’ababishinzwe.

Byongeye, byanagaragaye ko imibare y’abana binjira muri gahunda y’abahabwa amata igenda yiyongera “bitewe no kuba ababyeyi batita ku mirire y’abana babo”.

Raporo ivuga ko mu myaka yagenzuwe ni ukuvuga iya 2018-2019 n’iya 2019-2020, imibare y’abana bahabwa amata yazamutse, n’ingengo y’imari ikoreshwamo iva kuri Frw 2.862.222.160 igera kuri Frw 5.949.865.860.

Gahunda ya Shisha Kibondo yafashije mu kurwanya imirire mibi

Raporo kandi inagaragaza ibibazo muri gahunda ya Leta yo kwita ku mikurire y’abana bato, hatangwa ifu ikungahaye ku ntungamubiri izwi ku izina rya “Shisha Kibondo” ku bagore batwite n’abonsa no ku bana bafite kuva ku mezi atandatu kugeza ku mezi 23 y’amavuko.

Ivuga ko “iyi gahunda igenda igera ku ntego yashyiriweho,” ariko abagenzuzi babonye n’ibitagenda.

Ibi birimo ko mu bigo nderabuzima 29 byasuwe hagaragaye kubika Shisha Kibondo mu buryo butanoze bigatuma yangirika, no kuyitanga badahereye ku byinjiye mbere bigatuma hari ifu isazira mu bubiko n’iyangirikiramo.

Urugero nko mu Kigo Nderabuzima cya Rufungo, mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, mu igenzura ryo ku wa 22 Nzeri 2020 basanze mu bubiko hari amapaki 60 angana n’ibilo 90 bya Shisha Kibondo yarangije igihe mu Ugushyingo 2017.

Hari n’ahagaragaye amafishi y’ububiko atuzuzwa ku gihe no gusibasiba imibare yanditseho.

Hakiyongeraho n’aho abagenzuzi basanze ‘hari abantu bakomeje guhabwa Shisha Kibondo nyuma y’amezi 23 ateganywa n’amabwiriza, abahawe ingano irenze iteganyijwe, abayihawe bafite ubushobozi barimo abarimu, abaforomo n’abacuruzi.’

Raporo ikomeza iti “Urwego rw’Umuvunyi ruzakomeza gukurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare bazabiryozwe.”

Ibibazo muri FARG

Raporo ivuga ko Urwego rw’Umuvunyi rwakoze igenzura muri FARG, ryibanze ku mitangire y’amasoko ajyanye n’ibihabwa abagenerwabikorwa, uburyo ba rwiyemezamirimo bishyurwa n’imicungire ya mazutu.

Ni igenzura ryari rigamijwe kugaragaza ibyuho byaba biri mu mikorere n’imicungire y’iki kigega cyashyiriweho gufasha ‘abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye’.

Raporo ivuga ko ibikorwa bya FARG byatanze “umusaruro ushimishije”, ariko hagaragaye n’ibitagenda birimo imitangirwe y’amasoko.

Urugero ngo nk’isoko ryo kugemura ibiribwa mu Rugo rwa ‘One Dollar Campaign Complex, rwiyemezamirimo warihawe yazamuye ibiciro mu buryo buhabanye kure n’ibiciro biri ku isoko.

No mu gihe cyo kwishyurwa, ngo hashingiwe ku biciro binyuranye n’ibiri mu masezerano.

Inyubako ya One Dollar Campaign iherereye ku Gisozi, mu Karere ka Gasabo

Raporo ikomeza iti “Mazutu igenewe Generator yo ku Cyicaro cya FARG ikoreshwa icyo itagenewe, kuko byagaragaye ko iyo mazutu ikoreshwa ku kigero kinini kandi hari n’umuriro w’amashanyarazi, ndetse ikagurirwa kuri za stations ziherereye mu duce twa kure y’Icyicaro cya FARG.”

Ikomeza ivuga ko “byagaragaye ko hari igihe yaguriwe kuri SP Gitarama mu Karere ka Muhanga, SP Nyamata na SP Gako mu Karere ka Bugesera, Source Oil Nyaruguru, Source Oil Karongi, Source Oil Gatsibo…”

Inteko Rusange ya Sena yiyemeje gukora isesengura ryimbitse ku bibazo byagaragajwe, birimo ibibangamiye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda mbonezamikurire y’abana bato bituma hakigaragara ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version