Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rwategetse Ko Abayoboraga Gereza Ya Mageragere Bakomeza Gufungwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Urukiko Rwategetse Ko Abayoboraga Gereza Ya Mageragere Bakomeza Gufungwa

admin
Last updated: 19 March 2021 4:02 pm
admin
Share
SHARE

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, ruheruka gutegeka ko abahoze ari abayobozi ba Gereza ya Mageragere bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Abafunzwe ni CSP Innocent Kayumba wari umuyobozi wa gereza, SP Eric Ntakirutimana wari umwungirije na Ephraim Mutamaniwa wari ushinzwe iperereza kuri gereza.

Kayumba na Ntakirutimana baregwa ibyaha byo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro, ibyaha bashinjwa ko bakoze ari abayobozi ba Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Mutamaniwa we akurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n‘icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane rwashimangiye ko bakomeza gufungwa mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byaha baregwa. Bafungiwe muri Gereza ya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Bri bajuriye basaba kurekurwa bakaburana bari hanze, ariko Ubushinjacyaha bugaragaza impungenge ko bashobora gutoroka cyangwa bakabangamira iperereza, cyane ko hari ibimenyetso bigikusanywa.

Ubushinjacyaha burega CSP Kayumba muri Nzeri umwaka ushize yifashishije umufungwa witwa Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga, amusaba kumufasha kwiba amafaranga ku ikarita ya visa y’uwitwa Ayman Muhamed ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, wari ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge.

Mohamed ngo yari asanzwe yifashisha iyo karita ye mu kugura imiti n’ibiribwa, ubundi akayisigira Bugingo Eugène wo mu ishami rishinzwe imibereho myiza muri Gereza ya Nyarugenge.

Ngo yaherukaga kuyikoresha ku wa 18 Kanama 2020, itangira kwibirwaho ayo mafaranga muri Nzeri 2020.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Kayumba yategetse Bugingo kumuha ya karita, ayishyira Amani ngo amufashe kubikuzaho amafaranga.

Amani ngo yamubwiye ko kuyabikuza bidashoboka, ko icyashoboka ari ukuyiguraho ibintu bitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Icyo gihe Kayumba n’abo bareganwa ngo baguze ibintu bifite agaciro karenga miliyoni 9 Frw, bakoresheje ikarita y’umufungwa kandi atabizi.

Abaguze ibyo bintu ngo bakoresheje telefoni ya Gashema Faustin ufungiye muri iyo gereza, bigafatwa nko kuyobya uburari kuko sim card bakorehaga zari iz’abafungwa zabikwaga na Mutamaniwa Ephraim.

Muri ayo mafaranga ngo hagurwagamo ibintu birimo telefoni ya SAMSUNG S8 n’ibindi bintu bitandukanye bigizwe n’ibyo kunywa birimo inzoga.

Byose ngo byashyikirizwaga Kayumba.

Abaregwa bose bahakanye ibyaha bashinjwa, bavuga ko nta bumenyi bw’ikoranabuhanga bafite bwageze aho biba amafaranga ari ku ikarita ya banki.

Bivuze ko abaregwa bazakomeza gufungwa mu gihe bategereje kuburana mu mizi.

TAGGED:CSPGerezaKayumbaMageragere
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amb w’u Rwanda Muri Tanzania Yasezeye Kuri Magufuli
Next Article Bafashwe Bagurisha Imiti Bavanye Mu Bigo Nderabuzima Mu Buryo Bwa Magendu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi

Ngoma: Hibutswe Imiryango 15,593 Y’Abatutsi Yishwe Irazima Muri Jenoside 

Rihanna Yapfushije Se

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

M23 Irasaba Uburundi Gucyura Ingabo Zabwo Inzira Zikigendwa

RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC

Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi

Kigali: Hagiye Gushyirwaho Ingengabihe Yo Gutwara Abagenzi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Abayahudi Baramagana Ibyo Israel Ikorera Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umwami W’Ubwongereza Atinya Ko Canada Izomekwa Kuri Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbutabera

DRC: Hari Ubwumvikane Buke Hagati Ya Minisitiri W’Ubutabera N’Umushinjacyaha Mukuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?