Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rwategetse Ko Kabuga Arekurwa Urubanza Rwe ‘Rugahagarikwa’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urukiko Rwategetse Ko Kabuga Arekurwa Urubanza Rwe ‘Rugahagarikwa’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 August 2023 6:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire baraye  bategetse ko Félicien Kabuga usazwe ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994  arekurwa.

Baboneyeho gutegeka ko urubanza rwe ruhagarikwa kugeza ‘igihe kitazwi.’

Muri  Kamena, 2023, abacamanza bo mu rugereko rw’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) rw’i La Haye  mu Buholandi rwasigariye  guca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahoze i Arusha, muri Tanzania bari  banzuye ko Kabuga adashobora kuburanishwa kubera uburwayi bwo ‘kwibagirwa cyane’.

Icyo gihe basabaga ko habaho ubundi buryo bwo kumuburanisha gusa abo mu rukiko rw’ubujurire banze ubwo buryo bundi bwo kumuburanisha.

Bo bavuze ko urwo rugereko (chambre) rwa ONU rwakoze “ikosa ryo mu mategeko” ubwo rwafataga icyemezo ko Kabuga akwiye kuburanishwa ‘mu bundi buryo bworoheje’ kandi ruzi uko ubuzima bwe bumeze.

Bivugwa  ko Kabuga Felisiyani  afite imyaka 90  y’amavuko.

Yari umwe mu ba nyuma bashakishwaga n’ubucamanza mpuzamahanga bakurikiranyweho  ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Taliki 16,  Gicurasi, 2020 nibwo yafatiwe mu nkengero za Paris ahitwa Asnières-sur-Seine mu Bufaransa.

Yahabaga  akoresha umwirondoro mpimbano nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Icyo gihe yari amaze  imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideKabugaUrubanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umubano Mu Bantu: Abaturage Ba Nigeria Ntibashaka Ko Niger Iterwa
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Intumwa Zo Muri Arabie Saoudite
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?