Abahanga mu mategeko bavuga ko amategeko aba mu bitabo hanyuma Abanyarwanda bo bakongeraho ko arusha amabuye kuremera. Ku byerekeye ibibera muri Uganda, urukiko rwategetse ko Gen Sejusa ari umusiriakre, ko atagomba gufatwa nk’uwashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Bivugwa ko Perezida Museveni yari yaranze nkana kumushyira mu kiruhuko cy’izabukuru ngo atazajya muri Politiki.
Sejusa yari yaraburanye mu rukiko rukuru aratsindwa, ajuririra mu rukiko rw’ubujurire none narwo rwanzuye ko agomba gukomeza kuba umusirikare.
N’ubwo Sejusa atemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yambuwe abasirikare bamurinda nka Jenerali yamburwa n’ibindi byose biranga umusirikare ukiri mu kazi.
Amaze kubona ko nta kintu asigariyeho, David Sejusa yagejeje ikirego mu rukiko asaba ko rwamurenganura, bikemezwa ko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuko ngo n’ubwo Perezida Museveni atabyeruye ariko bigaragara ko ari ho yashyizwe mu buryo buziguye.
Ubujurire bwe nta kintu bwamugejejeho kuko urukiko rwemeje ko akomeza kuba umusirikare.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga rushinzwe ibibazo by’abasivili, kikaba cyatangajwe n’umucamanza witwa Margret Oumo Oguli.
Uyu mucamanza yavuze ko kuba Sejusa yarambuwe abasirikare bamurindaga, imyenda n’ibindi byose bihabwa umusirikare cyane cyane uwo ku rwego rwa Jenerali, bitari ikimenyetso simusiga kimwemera kuva mu gisirikare ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Sejusa yigeze kugaragaza ko ashaka kujya muri Politiki. Icyo gihe hari mu mwaka wa 2016 ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwiyamamaza cyakozwe na Dr Kizza Besigye washakaga gutsinda Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Besigye yari yiyamamarije ahitwa Nakivubo.
Sejusa kandi yigeze kwitabira ibikorwa by’ishyaka ryitwa Democratic Party ry’umugabo w’umuhanga cyane witwa Norbert Mao.
Sejusa yabaye umwe mu basirikare bakomeye ba Uganda kuko yigeze no kuyobora ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda.
Uyu musirikare mukuru yavutse mu mwaka wa 1954 akaba ari umunyamategeko.
Sejusa bahimba Tinyefuza yabaye n’umujyanama wa Perezida Museveni mu byerekeye umutekano aba no mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda, UPDF.
Iby’uyu mugabo na Museveni bijya kuzamba byatangiye ubwo Tinyefuza yavugaga ko Perezida Museveni ari kuzamura umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba mu mapeti n’icyubahiro mu rwego rwo kumutegurira kuzamusimbura ku butegetsi.
Hari mu mwaka wa 2013.
Ibi yabyise ‘Muhoozi Project’.
Nyuma Sejusa ntiyarebanye nezana Perezida Museveni biza gutuma ahungira mu Bwongereza
Kuva icyo gihe kugeza n’ubu umubano hagati y’aba bagabo uhoramo igitotsi.