Urukiko rwa Afurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu rwanzuye ko ibyo u Rwanda rwari rwaratanze nk’impamvu rudakwiye kwakira no kuburanisha ibirego DRC irurega, zidafite ishingisho.
Hashize igihe DRC ireze u Rwanda ko rumaze igihe kirenga imyaka 30 ruyitera, ibintu rwahakanye ndetse abari baruhagarariye muri uru rubanza bakavuga ko ibyo ‘atari byo’, ko urukiko rwaregewe rudafite ubushobozi bwo kuburanisha icyo kirego, bityo ko kidakwiye kwakirwa.
Inteko iburanisha muri uru rukiko ruri i Arusha muri Tanzania kuri uyu wa Kane yanzuye ko ingingo u Rwanda rwatanze rwisobanura ku byo DRC yaruregaga bitakiriwe.
Rwanzuye ko ‘rufite’ ubushobozi bwo kwakira ikirego cya Kinshasa no kukiburanisha, ruhita rusaba u Rwanda ko mu bitarenze iminsi 90 rugomba kuba rwatanze ibisobanuro bikubiyemo uko rwiregura kuri ibyo birego.
Urukiko rwanzuye ko nyuma y’uko u Rwanda rutanze ibisobanuro kuri iyo ngingo, Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikazaba ifite iminsi 40 yo gutanga ibisubizo kuri byo, byose bikazaherwaho Urukiko rufata umwanzuro wa nyuma.
Ubwo twatangazaga iyi nkuru, ntacyo u Rwanda rwari rwatangaje kuri icyo cyemezo…