Urukiko Rw’Ubujurire Rwategetse Ko Rusesabagina Aburanishwa Adahari

Urukiko rw’Ubujurire rwategetse ko Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba aburanishwa adahari, nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere atarwitabye kandi yaremenyeshejwe umunsi w’urubanza.

Urukiko rwatangiye kuburanisha ubujurire bw’Ubushinjacyaha muri dosiye iregwamo Rusesabagina, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’abandi bose hamwe 21, bahamijwe uruhare mu bitero by’umutwe wa MRCD/FLN, byishe abaturage mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

Buvuga ko ibihano bahawe byoroheje ugereranyije n’ibyaha bahamijwe.

Ubwo iburanisha ryatangiraga kuri uyu wa Mbere, umucamanza yasanze Rusesabagina atitabye ndetse atunganiwe, mu gihe abandi bose bitabiriye iburanisha.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina yahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko, kandi ayo mategeko afite icyo avuga ku muburanyi wahamagajwe ntiyitabe.

Umushinjacyaha yahereye kuri raporo yatanzwe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge Rusesabagina afungiwemo, ihamya ko ku wa 30 Ukuboza 2021 yamenyeshejwe ko afite urubanza kuri uyu wa 17 Mutarama.

Gusa ngo “Rusesabagina yanze gushyira umukono kuri iyo nyandiko,” abandi 20 bareganwa barayisinya.

Umushinjacyaha yanavuze ko ubwo ababuranyi bategurwaga mbere y’iburanisha ngo babanze kwipimisha COVID-19, Rusesabagina yanze ko bamupima kuko atazitabira iburanisha.

Umushinjacyaha ati “Ibyo byose bikaba bikomeza kwerekana, Nyakubahwa Perezida, ko kutaza kwa Rusesabagina ntabwo ari uko atamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko, ahubwo ari umugambi wo kutitabira urubanza ku bushake bwe, anakomeje, kuko no ku rwego rwa mbere imyitwarire imeze itya niyo yamuranze, kuko urubanza rwakomeje kandi rupfundikirwa adahari.”

Abavoka barimo Me Jean Rugeyo wunganira Nsabimana Callixte Sankara na Nsengimana Herman bavuze ko mu kubahiriza amategeko, urukiko rwasuzuma neza uwamenyesheje Rusesabagina ko afite urubanza, kuko muri raporo y’ubuyobozi bwa gereza havugwamo ngo “twamenyesheje”.

Ni ububasha ngo bufitwe n’Ubwanditsi bw’urukiko cyangwa abahesha b’inkiko b’umwuga, ku buryo bigaragaye ko ari gereza yabikoze byaba bidakurikije amategeko.

Urukiko rwafashe umwanya ngo rwiherere rufate umwanzuro warwo. Byari ukwemeza niba urubanza rukomeza Rusesabagina adahari cyangwa rugasubikwa akongera gutumizwa, niba koko mbere hari amategeko yishwe.

Mu cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri, Umucamanza yavuze ko urukiko rusanga kuba Rusesabagina yaramenyeshejwe n’umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge afungiyemo, ko agomba kwitaba urukiko ku wa 17 Mutarama 2022 ariko akaba ataritabye urukiko nta mpamvu, bigaragaza ko yahisemo kutitaba ku bwende bwe.

Bityo urubanza rukaba rugomba kuburanishwa adahari hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 128, igika cya mbere, cy’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo ku wa 19 Nzeri 2019.

Urukiko rwemeje ko umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge afite ububasha bwo kumenyesha abaregwa bafungiye muri gereza ayobora, ibyerekeranye no kwitaba urukiko, ndetse ko Rusesabagina Paul yamenyeshejwe itariki y’iburanisha mu buryo bukurikije amategeko.

Yakomeje ati “Urukiko rutegetse ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa Rusesabagina Paul adahari.”

Rwategetse ko iburanisha rizakomeza ku wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, guhera saa 8:30.

Umuryango wa Rusesabagina uheruka kuvuga ko atazitabira iburanisha mu bujurire, kubera ko atizeye ubutabera.

Ni n’icyemezo yafashe mu rubanza ku rwego rwa mbere mu Urukiko rukuru, maze rumuburanisha adahari ndetse ibyaha biramuhama, akatirwa gufungwa imyaka 25.

Mu rubanza rwasomwe ku wa 20 Nzeri 2021, Urukiko Rukuru, rwahamije Rusesabagina ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, mu gihe ibindi bikorwa byakorewe mu bitero bya FLN no gutera inkunga iterabwoba, bigize icyaha yahamijwe cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version