Urukiko rw’Ubujurire RWEMEJE Ko Rusesabagina, Sankara… BAKOZE Iterabwoba

Paul Rusesabagina, portrayed as a hero in a Hollywood movie about Rwanda's 1994 genocide, is seen at the court before answering to charges that include terrorism and incitement to murder in Kigali, Rwanda September 25, 2020. REUTERS/Clement Uwiringiyimana

Nyuma yo kuburanisha urubanza ubushinjacyaha bwajuririye buvuga ko Paul Rusesabagina akwiye guhabwa igihano cya burundu,  ubwunganizi bwa Sankara bwo bugasaba ko agabanyirizwa igihano, urukiko rw’ubujurire rwasanze ahubwo Urukiko rw’ikirenga rwaribeshye ruvuga ko Rusesabagina yagize uruhare mu iterabwoba, ahubwo ko we  na Sankara BAKOZE iterabwoba.

Ruvuga ko hashingiwe ku ngingo ya 19 y’Itegeko ryo muri 2018 rivuga k’ukurwanya iterwabwoba, ribahamya ‘gukora iterabwoba’ aho ‘kugira uruhare’ (kuba ibyitso) mu iterabwoba.

Ibi ngo ni ko byagenze kuko ari bo bari abakuru b’umutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN.

Mu mwaka wa 2021 Urukiko rukuru rwari rwanzuye ko Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Sankara) na Nizeyimana Marc ‘babaye ibyitso’ mu bikorwa by’Iterabwoba.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyi ngingo ari yo yatumye uru rukiko rubaha ibihano bwita ko ari bito.

Nyuma bwaje kujuririra Urukiko rw’ubujurire busaba ko Rusesabagina yakongererwa ibihano ntafungwe imyaka 25 gusa.

Bwajuririye kandi ko Sankara yakongererwa ibihano, igifungo cy’imyaka 20 yahawe kikongerwa.

Ni igihano asangiye na Nizeyimana

Kuri uyu wa Mbere taliki 04, Mata, 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwasanze Urukiko Rukuru’ rwaribeshye’mu kwemeza ko Nsabimana, Rusesabagina na Nizeyimana Marc, ‘bagize uruhare’ mu byaha byakozwe n’abagize Umutwe wa MRCD-FLN.

Rwemeje ko, ahubwo, bakoze ibikorwa by’iterabwoba aho kubigira mo uruhare.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko iyo hadashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha zijyanye no korohereza ubutabera, gukora akazi ndetse no kubuha amakuru, ibi byaha byo gukora iterabwobwa bihanishwa igifungo cya burundu.

Icyaha cyo kurema umutwe w’Ingabo utemewe, gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba hamwe n’ibindi, na byo birimo guhama Paul Rusesabagina wikuye mu rubanza kuva mu mwaka ushize, ubwo rwari rukirimo kuburanishwa mu rukiko Rukuru

Isomwa rirakomeje…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version