Amafoto: Perezida Wa Zambia Yatembereje Kagame Mu Busitani Bw’Ibiro Bye

Nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we uyobora u Rwanda, Perezida Kagame wa Zambia Hakainde Hichilema yamutembereje mu busitani bw’Ibiro bye.

Ni ubusitani bugari burimo ibiti n’inyamaswa nk’imparage, twiga n’izindi nyamaswa. Ni ubusitani kandi burimo n’inyoni z’amoko atandukanye.

Perezida Kagame yageze muri Zambia mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbera akaba ari mu ruzinduko azamaramo iminsi ibiri.

Kuri gahunda ye, Perezida Kagame azasura  umujyi w’ubukerarugendo ukunzwe muri kiriya gihugu witwa Livingstone.

- Advertisement -

Ni umujyi uri mu Majyepfo ya Zambia hari isumo rya Victoria( Victoria Falls) ryamamaye cyane ku isi.

Baganiriye mu busitani hafi y’ibyiza nyaburanga bya Zambia
Hakainde Hichilema aganira n’Umushyitsi we Paul Kagame
Ababyinnyi bo muri Zambia babanje kwakira Perezida Kagame ku kibuga cy’indege cya Lusaka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version