Urukingo Ruzakorerwa Hano Ruzabanza Ruramire Abanyarwanda – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko inkingo za COVID-19 zizakorerwa mu Rwanda zigomba kubanza zigahaza abaturage bazikeneye, mbere y’uko zizajya mu bindi bihugu.

Mu kwezi gushize Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo BioNTech cyo mu Budage, kizubaka mu gihugu uruganda rukora inkingo za Covid-19 n’izindi zikenewe.

Icyo kigo cyemeye guha ku bumenyi bwacyo abanyarwanda bazaba bakora muri urwo ruganda rw’inkingo.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yavuze ko igihugu cyagize amahirwe yo kubona inkingo ndetse umubare wazo kimwe n’abakingirwa uragenda wiyongera.

- Kwmamaza -

Hari nyuma yo kwakira indahiro za Kamuhire Alex uheruka kugirwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, wari asanzwe ari umugenzuzi mukuru w’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Abandi ni Ingabire Assumpta wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na DCG Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Perezida Kagame yagize “Abanyarwanda barabyitabiriye, na mbere hose ntabwo abanyarwanda bari bafite ikibazo cyo gukingirwa ahubwo bagize ikibazo cyo kubona urukingo. Ariko urwo rukingo ruragenda ruboneka, ndetse ku by’amahire mu bihe biri imbere bitari kera cyane, dushobora no kuzatangira gukora urukingo hano mu Rwanda.”

“Urukingo ruzakorerwa hano ruzabanza ruramire Abanyarwanda, hanyuma rukomeze ruramira n’abandi banyafurika ndetse n’ahandi wenda niruba ruhagije, nibyo twifuza.”

Yavuze ko bitazagarukira ku rukingo rwa COVID-19, ahubwo hazaba hakorwa n’izindi  nk’urwa malaria n’igituntu.

Ni inkingo zizaba zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA ry’ikigo BioNTech.

Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda n’abayobozi ku myitwarire myiza bagaragaje mu guhangana na COVID-19, yanageze ku rwego mpuzamahanga ku buryo hari ababona ko byavamo isomo.

Yavuze ko bitava ku busa, ahubwo bijyana n’imyifatire ya buri munsi ijyanye n’imiyoborere y‘igihugu yubatswe nko kuva mu myaka 15 ishize.

Yakomeje ati “Ni ugukomeza intambara yo kurwanya iki cyorezo, mu gihugu cyacu twagize uruhare rwacu mu kukirwanya ndetse iyo tutakirwanya uko twakirwanyije byashoboraga kuba byaratwaye ubuzima bw’abantu bwikubye inshuro nyinshi.”

Biteganywa ko uru ruganda rw’inkingo ruzubakwa mu cyanya cyahariwe Inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hafi na Carnegie Mellon University.

Bibarwa ko amafaranga azarugendaho arenga miliyoni 100 z’amayero.

Mu ntangiriro ruzaba rukora inkingo miliyoni 50 ku mwaka, ariko zizagenda ziyongera bitewe n’uko zikenewe.

Imirimo yo kurwubaka iteganyijwe hagati mu mwaka utaha, mu gikorwa kizafata imyaka ibiri.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze gukingirwa byuzuye ni miliyoni 2.1, mu gihe abahawe nibura urukingo rwa mbere ari miliyoni 4.1.

Hakenewe inkingo nyinshi cyane kubera ko harimo gusuzumwa uburyo abageze mu zabukuru bahabwa urukingo rwa gatatu, ndetse n’abari munsi y’imyaka 18 bakaba bakingirwa nk’uko mu bihugu byinshi byatangiye.

Ni imibare ubundi itarateganywaga ubwo gukingira byatangiraga.

 

DCG Rose Muhisoni arahirira inshingano ze
Kamuhire Alex ni we mugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta mushya
Ingabire Assumpta yarahiriye inshingano ze

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version