Urukingo rwa COVID-19 Perezida Kagame Yijeje Abanyarwanda ‘Rwabonetse’

Tariki 21, Ukuboza, 2020 Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko u Rwanda ruzakora uko rushoboye rukaba mu bihugu bya mbere bizabona urukingo rwa COVID-19.

Bidatinze inzego z’u Rwanda zishinzwe ubuzima zatangaje ko mu gihe kitarenze icyumweru, ikiciro cya mbere cy’urukingo rwa COVID-19 kizaba cyageze mu Rwanda.

Hateganyijwe ko abaturage bagera kuri miliyoni bazahabwa ruriya rukingo mu mpera za Mutarama, 2021.

Mu mbwirwaruhame yageze kugeza kuri bagenzi be bayobora ibindi bihugu Perezida  Kagame yasabye ko urukingo rwa COVID-19 ruzasaranganya neza.

- Advertisement -

Yavuze ko uburyo bwiza bwo kurutanga ari ukuruha abarukeneye kurusha abandi.

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda uvuga ko izakenera miliyoni 124  z’amadolali ($124m) kugira ngo ikingire 60% by’Abanyarwanda. Urukingo rumwe rugura $19.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse kubwira ikinyamakuru The New Times ko u Rwanda rwatumije inkingo miliyoni imwe  kandi ko bitarenze Gashyantare, 2021 zizaba zahageze.

Yasabye Abanyarwanda kumva ko ‘igihe icyo aricyo cyose’ bashobora gutangira gukingirwa.

Yagize ati: “Kugeza ubu abantu bazahabwa inkingo bwa mbere ni abakora mu buvuzi, abita ku banduye kiriya cyorezo, abantu basanzwe barwaye indwara nka cancers, diyabete, sida n’izindi ndwara zizahaza ubudahangarwa bw’abazanduye.”

Yunzemo ko abandi bazazihabwa ku ikubitiro ari abantu bafite imyaka irenze 65 y’amavuko, abagororwa, impunzi n’abandi bafite ibyago byo kuba bakwandura nka abapolisi n’abandi.

Abantu bazaterwa ruriya rukingo mu rushinge kabiri mu byumweru bitatu.

Dr. Nsanzimana avuga ko ziriya nkingo zizagezwa mu Rwanda mu ndege ariko ko kuzitwara bisaba kwitwararika ndetse n’aho kuzibika hakaba ahantu hihariye.

Iza mbere zizabikwa mu bukonje buri munsi ya dogre serisiyusi 70 (-70 Celsius) kandi haguzwe ibyuma bifite ubushobozi  bwo kuzikonjesha ku kigero cya -80°C.

Urukiko rwa COVID-19

Ikindi ngo ni uko hari ibindi byuma bito byazanywe bishobora kwimurwa mu turere kugira ngo RBC ikingire abantu b’aho mu cyumweru cyangwa mu minsi runaka.

RBC ivuga ko yateguye abantu bazi neza aho gutera urushinge, kugira ngo batazahusha bakagira ibyo bangiza.

Dr. Nsanzimana yabwiye The New Times ko u Rwanda rwakoranye na gahunda ya COVAX bikazatuma  ruzagabanyirizwa 20%  by’igiciro cy’inkingo zose ruzagura.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 ni ubwa mbere u Rwanda rwaraye rupfushije abantu benshi (icyenda) bazira iriya ndwara.

Kugeza ubu Rwanda rumaze gupfusha abantu 162.

Abantu bose bamaze kwandura COVID-19 kuva icyorezo cyagera mu Rwanda ni 12,170 ariko abakize ni 7,973 ni ukuvuga ko abasigaye barwaye  ari 4,035.

COVAX ivugwa ni iki?

COVAX ni izina ryahawe ubufatanye mpuzamahanga bugamije gufasha abatuye isi kubona urukingo rw’icyorezo COVID-19.

Ubu bufatanye bwatangiwe muri MATA, 2020, bukaba buyobowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bufaransa.

Buhuriwe na za guverinoma, imiryango mpuzamahanga yita ku buzima, abikorera ku giti cyabo, sosiyete sivili n’abakire b’abagira neza.

Intego ni ugufasha abatuye isi, cyane cyane abafite amikoro make, kwisuzumisha no guhabwa urukingo rw’icyorezo COVID-19.

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply to Mahoro Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version