Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukingo Rwa Malaria: Inkuru Nziza Ku Batuye Munsi Y’Ubutayu Bwa Sahara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Urukingo Rwa Malaria: Inkuru Nziza Ku Batuye Munsi Y’Ubutayu Bwa Sahara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2021 10:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uruganda rwo mu Bwongereza rukora inkingo n’imiti rwitwa GlaxoSmithKline (GSK)  rwaraye ruhawe amanota meza kubera ko urukingo rwakoze rukingira Malaria rwemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ngo ruzakoreshwe ku isi.

Malaria ni  indwara yibasira abana, abagore batwite n’abandi bafite umubiri ufite intege nke kandi biganjemo abo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no mu bihugu bimwe na bimwe by’Aziya nka Bangladesh, Nepal n’ibindi.

Tariki 25, Mata, 2021 Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyatangaje ko ubwandu bwa malaria mu Rwanda kandi ku mwaka bwagabanutse kimwe n’imibare y’abahitanwaga nayo.

Ngo mu mwaka wa 2020 abazize iyi ndwara bari 148, bavuye kuri 700 mu 2016.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni imibare yatangajwe ku munsi u Rwanda rwifatanyaga n’amahanga mu kuzirikana ubukana bwa malaria no kuyirwanya.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria uhuza  abantu b’ingeri nyinshi bagamije kureba uko hakongerwa imbaraga  mu rugamba rwo kuyirwanya, binyuze mu kugeza mu turere twose uburyo bwo kuyirinda no kuyivuza hakiri kare.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryavuze ko urukingo rwaraye rwemejwe, bidatinze ruri butangire guhabwa abana bo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifite ubwandu bwa Malaria bwinshi cyangwa buri hasi gato.

Ni urukingo rwari rumaze iminsi rugeragerezwa ku bana 800 000 bo muri Ghana, Malawi na Kenya.

Ibyavuye muri ririya gerageza byerekana ko ruriya rukingo rukora neza kandi nta ngaruka rugira ku mubiri w’uwarutewe.

- Advertisement -

Muri iki gihe imibare yerekana ko malaria yica abantu 400 000 ku mwaka, muribo abagera ku 260 000 bakaba ari abana bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ikoreshwa rya ruriya rukingo ryitezweho kuzagabanya umubare w’abo  yahitanaga, bityo bigaha abana amahirwe yo gukura bakiga, bakaziteza imbere n’ibihugu byabo.

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati: “ Urukingo twategereje igihe kirekire rurashyize rurabonetse. Ni intambwe nziza tugezeho izarengera ubuzima bw’abatuye Isi.”

Malaria: Indwara iterwa n’umubu w’ingore…

Uyu mubu utera indwara yica benshi muri Afurika

Malaria ni indwara ikomeye iterwa n’umubu w’ingore abahanga bita Anopheles.

Bimwe mu bimenyetso byayo ni ukugira umuriro myinshi, kuribwa umutwe, kugira isesemi no kuruka, ndetse no kubabara ingingo zimwe na zimwe.

Yica abantu 400 000 abenshi bakaba ari abana bafite munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite.

Buri minota ibiri, ku isi haba hafuye umwana umwe azize malaria.

Ibihugu 15 ku isi( byose biba munsi y’ubutayu bwa Sahara)byonyine bihariye 80 % by’impfu ziterwa nayo.

Hari hashize imyaka 30 bakora urukingo rw’iyi ndwara.

Umwana azajya aruterwa inshuro enye kandi ntirugenewe abana bafite munsi y’amezi atanu bavutse.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko ruriya rukingo ruzajya ruha umwana uba mu gace gakunda kubamo malaria y’igikatu amahirwe angana 30% yo kutamuhitana.

Uruganda GSK rwakoze ruriya rukingo, ruvuga ko umwana uzaruhabwa rukomatanyije n’izindi ngamba zo kumurinda malaria( kumuraza mu nzitiramubu, gukumira ko imibu igera mu gace abamo…) azagira amahirwe angana na 70% y’uko itamuhitana aramutse ayanduye.

Ihuriro mpuzamahanga rishyinzwe gutanga inkingo, Gavi, rivuga ko igeragezwa rya ruriya rukingo ryerekanye ko itangwa ryarwo rigomba kunganirwa n’ikoreshwa ry’ingamba zisanzwe zo kurwanya malaria.

Hatangiye imikoranire hagati ya Gavi n’uruganda GSK igamije kureba uko urukingo rwa malaria rwasaranganywa mu bihugu bifite abaturage barucyeneye kurusha abandi muri iki gihe.

TAGGED:AfurikafeaturedMalariaRwandaUrukingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda na Mozambique Byasinye Amasezerano Yo Guteza Imbere Ishoramari
Next Article Amerika Yirukanye Mu Gihugu Umunyarwanda Wahamijwe Uruhare Muri Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?