Afurika Yatangije Ikoranabuhanga Mu Kubika No Guhana Amakuru Ku Buzima Bw’Abayituye

Mu Mujyi wa Kigali habereye inama yateguwe n’Ikigo nyafurika kirwanya indwara z’ibyorezo, Africa CDC, yatangirijwemo uburyo bwo kubika no guhanahana amakuru k’ubuzima bw’abatuye Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.

Ni uburyo bwo gukusanya, gusesengura, kubika no gusangira amakuru arebana n’ubuzima bw’abatuye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe hagamijwe gutanga ubuvuzi bwihuse igihe cyose bwaba bukenewe ndetse no kumenya indwara ziganje ahantu runaka kugira ngo zirindwe cyangwa zirwanywe.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bukuru bw’iki kigo yabwiye itangazamakuru ko ikigo ayobora kifuza gukorana na za Minisiteri eshatu muri buri Guverinoma y’igihugu nyamuryango.

Izo ni Minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’ikoranabuhanga na Minisiteri y’imari.

- Kwmamaza -

Buri Minisiteri izagira uruhare rwayo mu ishyirwa mu bikorwa ry’iriya gahunda bitewe n’inshingano zayo.

Minisiteri y’ubuzima izafasha mu gushyiraho Politiki y’uburyo bizakorwa, Minisiteri y’ikoranabuhanga ishyireho ikoranabuhanga ryo gukusanya, gusesengura, kubika no gusangira amakuru areba iby’ubuzima hanyuma iy’imari itange igice runaka cy’amafaranga azakenerwa mu ishyirwa mu bikorwa byabyo.

Dr Ahmed Ogwell Ouma uyobora Africa CDC yagize ati: “ Dukora uko dushoboye kugira ngo duhuze amakuru arebana n’ubuzima muri buri gihugu kugira ngo azadufashe mu igenamigambi mu rwego rwo guhangana n’indwara zizaduka mu gihe kiri imbere.”

Ogwell Ouma avuga ko imwe mu mbogamizi bahura nazo ari uko ibihugu by’Afurika bitaragera ku rwego rumwe rw’iterambere mu ikoranabuhanga bityo bigatuma hari aho bimwe bizagorwa no gushyira mu bikorwa uriya mugambi.

Icyakora avuga ko Africa CDC yamaze gutegura uburyo bwo kuzafasha ibihugu bizagaraga intege nke kuzamura urwego rwabyo rw’imikorere.

Ubuyobozi bwa Africa CDC buvuga ko bwatoranyije u Rwanda ngo rukorerwemo iriya nama kubera ko rusanzwe ruzwiho gukataza mu ikoranabuhanga kandi rukaba rwaritwaye neza mu guhangana na COVID-19

Ikigo Africa CDC gishamikiye ku ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS.

Kagame Yakiriye Uyobora Ikigo Nyafurika Cyo Kurwanya Ibyorezo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version