Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uruzinduko Rwa Tshisekedi Muri Israel Rugamije Iki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uruzinduko Rwa Tshisekedi Muri Israel Rugamije Iki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 October 2021 8:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel hari ho ifoto ya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yururuka indege ku kibuga mpuzamahanga Ben Gurion kiri i Tel Aviv.

Amakuru avuga ko agiye muri Israel kuvugana n’abayobozi bayo iby’uko yafungura Ambasade y’igihugu cye muri Israel.

Abaye Perezida wa mbere wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo usuye Israel guhera mu mwaka wa 1985. Icyo gihe iki gihugu kitwaga Zaïre.

Iby’uko ibiganiro bye na Minisitiri w’Intebe wa Israel Naftali Bennett na Perezida wa Israel Bwana Isaac Herzog na Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga biri byibande k’ugushinga Ambasade i Tel Aviv bishingirwa ku ijambo Tshisekedi yagejeje ku bayobozi bakuru b’i Yeruzalemu mu mwaka wa 2020.

Icyo gihe yari yitabiriye ihuriro ry’Abayahudi bavuga rikijyana ku isi hose ariko baba muri America ryitwa AIPAC(American Israel Public Affairs Committee).

Ni ihuriro ngarukamwaka.

Yababwiye ko igihugu cye kiteguye gukomeza umurunga ugihuza na Israel kandi ko imwe mu ntambwe izabyerekana ari ugufungura Ambasade i Tel Aviv.

Felix Tshisekedi yasabye ubuyobozi bukuru bwa Israel kureba uko nabwo bwatera intambwe muri uyu mujyo, ibintu bikaba byiza kuri buri ruhande.

Yaboneyeho gutumira abashoramari bo muri Israel kuza kureba amahirwe bayishoramo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Birashoboka ko mu byajyanye Tshisekedi i Yeruzalemu harimo no gutsura ubufatanye mu by’ubumenyi na science, ikoranabuhanga, iryo mu buhinzi ndetse no mu bya gisirikare.

Times of Israel yanditse ko Israel yigeze kubana neza na Zaïre ya Mobutu Sese Seko, kugeza mu mwaka wa 1985 ubwo ibihugu byinshi by’Afurika byacanaga umubano nayo bapfa amakimbirane yayo na Palestine ishyigikiwe n’ibihugu byinshi by’Abarabu, ibi nabyo bikaba byarahaga amafaranga menshi ibihugu by’Afurika.

TAGGED:AfurikaCongoDemukarasifeaturedIsraelRepubulikaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzego Z’Umutekano Zahungabanyije Abanyarwanda, Ubucucike Mu Magereza…Raporo
Next Article Imvura Nyinshi Yangije Byinshi I Gatsibo, Hamwe Amashanyarazi Yabuze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?