Uruzinduko Rw’Intumwa Ya Museveni i Kigali Ruhatse Iki?

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje uguhura kwabo ntiyigeze ivuga ingingo zari zikubiye muri ubwo butumwa, ariko ku mbuga nkoranyambaga bwakiriwe neza na benshi.

Ku ruhande rumwe, iyi ntumwa yafashwe nk’ikimenyetso gikomeye urebye uburyo ibihugu byombi bitabanye neza, kugeza ubwo u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda.

Ni nyuma y’itotezwa bakunze gukorerwa muri icyo gihugu cy’abaturanyi, ubu imyaka ine irashize.

- Advertisement -

Byongeye, ku Cyumweru umuhungu w’imfura wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, yashyize kuri Twitter amafoto abiri ya Perezida Kagame.

Yongeyeho amagambo ati “Uyu ni Data wacu, Afande Paul Kagame. Abamurwanya barimo kurwanya umuryango wanye. Bose bakwiye kwitonda.”

Ni amagambo yatumye abakurikiranira hafi politiki y’Akarere batekereza cyane ku hazaza h’umubano w’ibihugu byombi, ko wenda Uganda igiye guhindura uburyo yitwara muri ibi kibazo.

Ku rundi ruhande ariko, hari abafashe Kainerugaba nk’umuntu uvuga ibyo yiboneye byose kandi ari Jenerali, ku buryo ibyo avuga bishobora kuba bitandukanye n’ibirimo gushyirwa mu ngiro.

Ni umubano w’ibihugu byombi?

Kuva mu myaka ishize, Abanyarwanda bakomeje gufatirwa muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo, ndetse bamwe bakahaburira ubuzima.

Akenshi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, ibyaha batajya baregwa imbere y’inkiko ngo biregure hakurikijwe amategeko.

Abarekuwe bajugunywa ku mipaka, imitungo yabo igasigara hakurya nta gikurikirana.

Urugero rwa vuba, ku gicamunsi cyo ku wa 15 Mutarama 2022 Abanyarwanda 31 bari bafungiwe muri Uganda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

Barimo abagabo 22, abagore batandatu, n’abana batatu.

U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira benshi mu barwanya ubutegetsi bwarwo, bagakorerayo imirimo igamije kubangamira umutekano w’igihugu.

Bigirwamo uruhare n’imitwe irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR n’indi mitwe nka P5, RUD Urunana na FLN.

Rushinja Uganda kandi guha icyuho abagamije gusiga icyasha ubuyobozi bwarwo, byose bigakingirwa ikibaba n’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, ruyoborwa na Major General Abel Kandiho.

Magingo aya, umupaka uhuza Uganda n’u Rwanda ufatwa nk’ufunzwe.

Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera mu Ugushyingo 2021, Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame ikibazo nyakuri kiri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Perezida Kagame yaramusubije ati “Igice kinini cy’umupaka kirafunze, abantu bamwe bakavuga ngo mufungure umupaka dukore ubucuruzi, ari nabyo buri wese ashaka mu karere kose. Kuri twe ikibazo ni icyatumye umupaka ufungwa gikeneye gusubizwa mbere y’uko umupaka ufungurwa.”

Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza uburyo Abanyarwanda batotezwa iyo bageze muri Uganda, nyamara Abanya-Uganda mu Rwanda ntibigeze bahura n’ibibazo nk’ibyo.

Ati “Kandi ikibazo ni uko iyo uvuze gufunga umupaka, umupaka ni uw’abantu bambuka, bagenda bagaruka.”

Ibihugu byombi byakomeje kuganira bigizwemo uruhare n’abahuza barimo Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uretse ibiganiro ku nzego za Minisiteri z’ububanyi n’amahanga n’inzego z’umutekano, Perezida Kagame na Museveni bamaze guhura inshuro enye kuva mu 2019, bavugana ku bibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi.

Gusa Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuri uyu wa Kabiri yanditse kuri Twitter ko ari byiza kubona ibiganiro bikomeza ku nzego zose, ariko bisa n’aho Uganda ituma bidatanga umusaruro.

Ati “Ni byiza kubona ibiganiro bikomeza ku nzego zose, ariko inama n’ingendo z’intumwa ntabwo byagejeje ku musaruro ufatika ku ruhande rwa Uganda. Kugeza n’ubu nta kurikiranwa ry’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda ikorera muri Uganda, n’ihohoterwa rikorerwa inzirakarengane z’Abanyarwanda rirakomeje.”

Abasesenguzi bagaragaza ko igihe cyageze ngo Uganda ivane mu magambo ibyo iganira n’u Rwanda, ibishyire mu ngiro kugira ngo umubano usubire ku murongo.

Ibiganiro bihuza u Rwanda na Uganda muri iki gihe bisa n’ibyahagaze, ku buryo hategerejwe icyemezo gishya kizafatwa kuri iyi ngingo.

Ni ibitero byatangijwe kuri ADF?

Indi ngingo ikomeye ishobora kuzana Ayebare i Kigali ni isobanurampamvu ku rugamba Ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zirimo kurwana na Allied Democratic Forces (ADF) mu bice bya Ituri.

Ni urugamba ariko rutabura ibiruvangira, kuko nko ku wa 6 Mutarama 2022 Inzego za gasutamo muri Butembo zafashe ikamyo itwara ibicuruzwa, mu kugenzura neza zisanga ipakiyemo rwihishwa imyenda ya gisirikare isa n’iy’iya UPDF.

Ni imodoka yinjiriye muri Congo mu gace ka Mpondwe ku ruhande rwa Uganda, bigakekwa ko iyo myenda yagombaga kwifashishwa n’abarwanyi ba ADF, bakiyoberanya maze bakaburirwa irengero mu mashyamba, bagakomeza no gukora ibindi byaha mu isura ya UPDF.

Kuba Intumwa yihariye ya Museveni yashyira u Rwanda ubutumwa kuri ADF bishingirwa ku buryo mu gihe kitarenze icyumweru, Museveni yanohereje intumwa mu Burundi na Tanzania.

Muri Tanzania yoherejeyo Minisitiri w’Ingabo Vincent Bamulangaki Ssempijja ku munsi Ayebare yari i Kigali, ku wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022.

Minisitiri Bamulangaki ni na we wari ukubutse mu Burundi ku wa 12 Mutarama 2022.

Kuri izo ngendo zose byatangajwe ko izo ntumwa zitwaye “ubutumwa bwihariye bwa Perezida Museveni.”

Ayebare ni Ambasaderi wa Uganda mu Umuryango w’Abibumbye, akaba n’Intumwa yihariye ya Museveni. Yakunze gutumwa kenshi mu bibazo n’u Rwanda.

Mu Burundi, Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye, Evelyne Butoyi, yemeje ko “Ibiganiro byabo byibanze cyane ku mutekano wo mu Karere, by’umwihariko ku mitwe y’iterabwoba nka ADF, igomba kurwanywa binyuze mu bikorwa bihuriweho kugira ngo Akarere kabashe kubona umutekano.”

Bisa n’aho Uganda imaze kubona ko nubwo yatangije urugamba rw’amasasu kuri ADF muri Congo, bisaba imbaraga z’Akarere kose kuko uriya mutwe utakiri ikibazo ku bihugu bibiri gusa, Uganda na RDC.

Urugero, ku wa 1 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) berekanye abantu 13 bafashwe ku matariki atandukanye, bakekwaho ko biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko “Iperereza ku bufatanye na RIB riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu. Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Abafashwe baganiriye n’itangazamakuru bemeye ko bigishwaga guturitsa ibisasu n’umuntu ufite inkomoko yo muri Kenya ariko waturutse muri Mozambique, mu mutwe w’iterabwoba urimo kurwanywa n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.

Bemeye ko bateganyaga gutera ibisasu kuri Kigali City Tower (KCT) mu mujyi rwagati na Nyabugogo kuri sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli.

Ni ibikorwa by’iterabwoba ngo bateguraga mu kwihimura ku Rwanda, kubera urugamba ingabo zarwo zirimo kurwana mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ibyo byose bikagaragaza ko hari uruhare buri gihugu mu bigize akarere kigoba kugira mu guhangana na ADF.

Ni mu gihe kandi Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko hari isano iri hagati y’abarwanyi bari muri Mozambique n’abarwanira mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibyo bigashimangira ko hakenewe uruhare rwa buri gihugu mu Karere, kugira ngo ibikorwa by’uriya mutwe bihagarikwe.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version