Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urwego Rw’Umuvunyi Na Transparency Ku Bibazo Idatangaho Inyandiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urwego Rw’Umuvunyi Na Transparency Ku Bibazo Idatangaho Inyandiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 November 2022 12:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe cy’ibiganiro birambuye hagati y’abitabiriye Inama ya Transparency International Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, uwari uhagarariye Urwego rw’Umuvunyi yabajije impamvu Umuryango Transparency International Rwanda udaha uwayiregeye inyandiko y’uko yacyemuye icyo kibazo cyane cyane ‘iyo kitagenze neza.’

Murinda Jean de la Paix yavuze ko hari ubwo umuturage ageza ikibazo ku Rwego rw’Umuvunyi, kikaza ari ikibazo avuga ko yagejeje no kuri Transparency International Rwanda ariko akababwira ko nta nyandiko y’umwanzuro Transparency yabifasheho bamuhaye.

Avuga ko haramutse hari inyandiko y’uko uyu muryango wabyanzuye, byabafasha kumenya uko bamwe babibonye bityo bikaba hari icyo nabo bakuramo cyabafasha mu gucyemura ikibazo cya runaka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango Transparency International Rwanda, T-I Rwanda, Appolinaire Mupiganyi yasubije ko birinda kwandika inyandiko ku kibazo kikiri mu nzego z’ubutabera.

Ati: “ Wenda tuzaganira kuri iyo ngingo ariko impamvu tudafata umwanzuro ku kintu kikiri mu nkiko ni uko tuba twirinda ko urwego runaka rwazabona ko hari uruhande twafashe muri icyo kibazo.”

Mupiganyi avuga ko nka Sosiyete sivile birinda ko byagaragara ko bafashe uruhande mu kibazo runaka.

Kuri we, akamaro ka Sosiyete Sivile ni ugukebura kugira ngo ibintu bigende neza ariko bakirinda ko byazagaraga ko bafashe uruhande, bityo bikaba byabasiga icyasha.

Abahanga mu by’amategeko bitabiriye iyi nama kandi baganiriye aho kunga abafitanye amakimbirane bitangirira n’aho biba bitemewe.

Ahantu kunga abafitanye amakimbirane bitemewe ni igihe umwana ari we wahohotewe cyangwa se kikaba ari ikibazo kireba abashakanye kijyane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina( GBV).

Intego y’inama yatumijwe na Transparency International Rwanda yari iyo kwerekana ibyavuye mu buhuza imaze iminsi ikora mu rwego rwo kunga abantu ku byaha byemerewe ubuhuza.

Ubuhuza ni Politiki y’urwego rw’ubutabera mu Rwanda igamije kunga abantu bakirinda kujya mu nkiko kandi bishoboka ko bakwiyunga.

Ubwo buhuza nibwo mu Cyongereza bise Alternative Dispute Resolution.

Transparency International Rwanda yatangiye kwakira ibibazo by’abaturage no kubiha umurongo guhera mu mwaka wa  2009.

Byakozwe kandi n’ubu biracyakorwa binyuze mu bigo by’uyu muryango bita Advocacy and Legal Advice Centers” (ALACs).

Icyakora mu mwaka wa 2022 hatangijwe gahunda ya Transparency International Rwanda yiswe Alternative Dispute Resolution, ikaba yarakorewe mu Turere twa Kicukiro, Gasabo, Ruhango, Nyanza, Kayonza, Ngoma, Musanze, Gakenke, Nyamasheke na Karongi.

Bimwe mu byo babonye mu bushakashatsi

Ibibazo byinshi bahuye nabyo muri ubwo buhuza ni ibyerekeranye n’amakimbirane yo mu ngo.

Aha babonye ibibazo 93 n’aho ku mwanya wa kabiri hazahaho iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigera kuri 47 n’ibindi bifite imibare mito.

Ubuhuza: Gahunda Ya Guverinoma y’u Rwanda

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Bwana Harrison Mutabazi aherutse kuvuga ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gutangiza icyo yise ‘UBUHUZA’.

Ni gahunda  igamijwe  kugabanya imanza zituma hari abatsindwa bagafungwa bikongera abantu muri gereza kandi zaruzuriranye.

Mutabazi yabivuze ubwo hategurwaga gutangizwa Icyumweru cyahariwe ubucamanza.

Ngo hagomba kurebwa icyakorwa kugira ngo habeho ubuhuza hagati y’urega n’uregwa kugira ngo biyunge ikirego kitaratangira kuburanishwa mu mizi.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Bwana Harrison Mutabazi(Photo@Taarifa.rw)

Umuvugizi w’Inkiko zo mu Rwanda Bwana Harrison Mutabazi avuga ko ubwunzi bwo mu nkiko bwo buzakorwa n’abacamanza hamwe n’abanditsi b’Inkiko.

Ubuhuza nk’ubu bwafasha mu kugaruza imari ya Leta…

Umwaka wa 2020 wavuzwemo byinshi , mu ngeri nyinshi harimo n’ibirebana n’ubutabera.

Rumwe mu manza zavuzwe cyane mu itangazamakuru ni urw’umunyemari w’uruganda SOPAV witwa Dieudonné Itegeri warezwe kurigisa Miliyari 2,4 Frw.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari abaturage yambuye kandi yari yarabashyize ku rutonde ko bishyuwe.

Umunyemari Itegeri Dieudonné ni nyiri Sosiyete yitwa SOPAV.

We yaburanaga ahakana icyaha aregwa, akavuga ko nta nyandiko mpimbano yabayeho ahubwo ko ubushinjacyaha bumurega ari bwo bwahimbye inyandiko bugenderaho bumushinja.

Aregwa kurigisa Miliyari 2,4Frw, ubushinjacyaha bukavuga ko hari n’abaturage bari kuri Liste atishyuye.

Uyu mugabo avuga ko ziriya Liste atazizi.

Mu rubanza rwasomye tariki 02, Nzeri, 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze, akajya yitaba urukiko rimwe mu kwezi, ari ku wa Gatatu.

Yigeze gusaba MINIJUST kumuhuza na MINAGRI akishyura ibyo ashinjwa kunyereza…

Taarifa ifite ibaruwa yasinywe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bwana Jean Claude Musabyimana( ubu ni Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu) asubiza indi Minisiteri akorera yari yarandikiwe na Minisiteri y’Ubutabera ibabaza niba bakwemera ubuhuza hagati ya MINAGRI na Itegeri Dieudonné.

Ibaruwa ya MINAGRI dufite yanditswe taliki 11, Ukuboza, 2020 ikaba yarasubizaga iyo yandikiwe na MINIJUST tariki 08, Ukuboza, 2020.

Ni ibaruwa No 2190/1130/LA yasubizaga ibaruwa No 1520/0825/CF/LSD.

Iyo baruwa igira iti: “ Dushingiye ku ibaruwa yavuzwe haruguru yo kuwa 08, Ukuboza, 2020  mwatwandikiye mudusaba kubamenyesha niba twemera inzira y’ubwumvikane yasabwe na Bwana Itegeri Dieudonné  mu kirego kiregera indishyi aburana na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo namwe muyimenyeshe urukiko;

Dushingiye ku kamaro k’ubwumvikane mu gukemura amakimbirane kubayagiranye kugira ngo bagire ibyo bumvikanaho bitanyuze mu nkiko;

 Turabamenyesha ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yemeye icyo cyifuzo kandi ibashimira ubufatanye mudahwema kuyigaragariza

 Mugire amahoro.

Bwana Musabyimana yegeneye Kopi Nyakubahwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Géraldine  Mukeshimana.

Iyo usomye iyi baruwa ubona ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ibinyujije mu Munyamabanga uhoraho Bwana Jean Claude Musabyimana, yifuzaga ko abafite ibyo batumvikanaho nayo mu bifite aho bihuriye n’ubuhinzi yiteguye kuganira nabo bakaba batanga ibyo ibashinja binyuze mu bwunzi bwo mu nkiko.

Uru ni urugero rwerekana ko ubuhuza ari ikintu kinini mu butabera n’umubano w’Abanyarwanda.

 Ese ubuhuza bureba ababuranyi bose?

Umunyametegeko witwa Me Canisius Karake yigeze kubyemerera Taarifa!

Avuga ko  kuba Minisiteri y’ubutabera yarashyizeho gahunda yise ubuhuza, bivuze ko ireba abantu bose, ko ubuhuza butareba imanza zimwe ngo bwirengagize izindi.

Ubuhuza ni ikintu cy’ingenzi mu bantu bifuza kubana mu mahoro

Bityo rero, umucuruzi cyangwa undi wese waba akurikiranyweho kunyereza imari ya Leta ashobora kungwa nayo, akishyura ibyo imushinja kandi nawe yemera bityo umutungo wayo ukagaruzwa mu nyungu za rubanda.

Yabwiye Taarifa ko ubundi mu mahame y’ubucamanza, harimo irivuga ko umuntu akurikiranwa adafunzwe, gufungwa bikaba amaburakindi.

Yagize ati: “Iyo umuntu yemera ko afitiye Leta amafaranga akayishyura biyigirira akamaro kuko ibona ayo gukomeza imirimo yayo ifitiye akamaro abaturage ishinzwe.  Imbaraga za Leta ni amategeko ariko agamije kurengera abaturage bose. Iyo ibiganiro bibaye byiza ikinjiza amafaranga yayo ntacyo iba ihombye.”

Ku rundi ruhande, Me Karake avuga ko iyo umunyemari yishyuye amafaranga yari arimo Leta bidakuraho ko hari abantu bari bategereje ko bahabwa ubutabera kuko baba bavuga ko runaka yabahemukiye.

Icyo gihe n’ubwo habaho ubwo buhuza ariko ntibikuraho igihano.

Umucamanza wenyine niwe ufite uburenganzira ahabwa n’amategeko n’umutimanama we bwo kugabanyiriza igihano uwemeye ibyo aregwa kandi akishyura ibyo ashinjwa kunyereza.

TAGGED:featuredTransparencyUbuhuzaUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abacuruzi B’I Muhanga Baravugwaho Umwanda
Next Article Imihanda Ya Kilometero 70 Igiye Kubakwa Mu Mujyi Wa Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?