Madeleine Nirere uyobora Urwego rw’Umuvunyi yabwiye abaje kwifatanya n’abakozi b’Urwego ayobora kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko rwagiyeho kugira ngo rukumire akarengane ako ari ko kose ndetse gashobora no kuganisha kuri Jenoside nk’uko abazize iyakorewe Abatutsi nabo barenganye.
Avuga ko Urwego rw’Umuvunyi ruri mu nzego z’igihugu zagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano rufite ikaba iyo kurwanya akarengane na ruswa.
Nirere avuga ko Abatutsi bakorewe Jenoside bakorewe akarengane kuko baziraga uko bavutse.
Ati: “Dukwiye kumva neza inshingano ikomeye y’Urwego rw’Umuvunyi yo kurwanya ako karengane ngo Jenoside ntizongere ukundi. Jenoside yakorewe Abatusi yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni, bicwaga amanywa n’ijoro abantu bareba n’amahanga arebera ku mugambi wa politiki wari wateguwe”.
Avuga ko nubwo imyaka ibaye 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, igitangaje ari uko muri iki gihe hakiri abantu bayipfobya ntacyo bishisha kandi bakabikora mu buryo bwose amanywa ava.
Muri bo harimo abasize bakoze Jenoside ariko hakaba n’abakoze Jenoside bagumye mu gihugu, bakabamo abahamwe no gukora kiriya cyaha barangiza ibihano ariko ingengabitekerezio ya Jenoside ibabamo yanga kubavamo mu gihe cyose gishize.
Umuvunyi Mukuru avuga ko abantu bakwiye kumenya ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri muturarwanda ndetse n’amahanga kuko bitanga umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bakareba amateka mabi baciyemo, icyayateye n’icyakorwa ngo ntazongere ukundi.
Ati: “ Kwibuka ni ngombwa kandi tuzahora twibuka. Kwibuka ni umwanya wo kongera kubwira abacu ko tubakunda no kubaha icyubahiro n’agaciro bambuwe. Ni ukongera gushimangira ko uburenganzira bwa muntu bwo kubaho ari ntavogerwa”.
Mu muhango wo kwibuka wabereye ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi ku Kimihurura hatangiwe isomo ry’amateka ya Politiki y’u Rwanda rwa mbere y’umwaka wa 1994 ryatanzwe na Dr. Buchanan Ismael.
Buchanan yavuze ku mateka y’u Rwanda kuva ku gihe y’ubukorani no mu gihe cy’ubyobozi bubi bwakurikiyeho bwateguranye Jenoside ubuhanga bwinshi kugeza buyishyize mu bikorwa mu mwaka wa 1994.

Nirere Madeleine yasabye abaturage gukomeza kwizera urwego ayoboye, avuga ko rwashyizweho kugira ngo rurinde abantu akarengane.
Yizera ko mu kubarinda akarengane, ari naho hazakurira umuco wo kubana mu mahoro no kumva ko abaturage bafite ubuyobozi bubakunze.
Ati:“ Nk’Urwego rw’Umuvunyi tuzakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo dufite, tubaba hafi, tubakomeza, tunabahumuriza ndetse n’ubundi bufasha bakeneye cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye kwakira, imbere ni heza ntiduheranwe n’agahinda”.
