Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: USA Irashaka Guhana Museveni
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

USA Irashaka Guhana Museveni

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 January 2021 1:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uganda's President Yoweri Museveni waits for Ethiopia's Prime Minister before a welcome ceremony at State House in Entebbe on June 8, 2018. (Photo by Sumy SADRUNI / AFP) (Photo credit should read SUMY SADRUNI/AFP/Getty Images)
SHARE

Leta zunze ubumwe z’Amerika zitangaje ko zigiye kwicara zikiga ku bihano zafatira ubutegetsi bwa Uganda zibushinja ko bwibiye Museveni  amajwi agatsinda Amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka. Yari ayahanganyemo na Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Ku munsi wakurikiye amatora nyirizina, Bobi Wine yatangaje ko afite amakuru y’uko yibwe amajwi, ariko avuga ko ibintu byose bizajya ahagaragara murandasi nisubizwaho kuko Leta yari yayihagaritse.

Ingabo za Uganda kandi zafungiraniye Bobi Wine iwe, zimubuza kugira aho ajya.

Ubwo Ambasaderi wa USA muri Uganda yashakaga kujya kumusura, Leta yaramwangiye.

Amatora yatsinzwe na Yoweri Museveni akaba agiye kumara imyaka 40 ayobora Uganda.

The New York Times yanditse ko Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya USA biri gusuzuma uko byafatira ibihano Perezida Museveni nyuma y’uko atsinze ariya matora.

Uburakari bw’Abanyamerika buje mu gihe USA na Uganda byari bimeze igihe kirekire ari ‘ibihugu by’inshuti’.

Uganda iri mu bihugu byahawe inkunga ikomeye na USA mu gihe kirekire kandi yafatwaga nka kimwe mu bihugu by’Afurika bifite ubukungu buhagaze neza.

Itangazo ryo mu biro ya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga rivuga ko ‘igiye gusuzuma ibikenewe byose kugira ngo ifatire ibihano abategetsi ba Uganda kubera ibikorwa bakoze mbere, mu matora na nyuma yayo  byabangamiye uburengenzira bwa muntu n’amahame ya Demukarasi.”

Umugambi wo gufatira ibihano Museveni kandi USA iwusangiye n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.

Ubwo yageraga ku butegetsi muri 1986 Perezida Museveni yakoze uko ashoboye ateza imbere Uganda, ayigira icyo we na bagenzi bise ‘Isaro  ry’Afurika.’

Yubatse igisirikare gikomeye ndetse k’ubufatanye n’ingabo za USA yaje gutsinda abamurwanyaga harimo abasirikare ba Lord Resistance Army bayobowe na Joseph Kony.

Muri iyi minsi ariko hari urubyiruko rwa Uganda rusa n’aho rutamushaka, ahubwo rwumva ko habaho impinduka.

TAGGED:BobifeaturedMuseveniUgandaUSA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amavubi Yakiriye Inama Za Perezida Kagame
Next Article Icyorezo Cya COVID-19 Cyatweretse Ko Twese Dushoboye Ibikorwa By’ubutwari – Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?