USA yashyize Miliyoni $ 1.5 mu mishinga izafasha abafite ubumuga guhanga akazi

Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga(USAID) cyatanze miliyoni $1.5 ( ni ukuvuga miliyari 1.5 Frw) yo gufasha abafite ubumuga kwihangira akazi. Ni mu rwego rwo kubafasha kwivana mu ngaruka z’Icyorezo  COVID-19 cyazahaje benshi.

Ariya mafaranga azakoreshwa mu mishinga y’abafite ubumuga izahangwa mu myaka ibiri iri imbere.

Ibyegeranyo bikorwa n’ibigo bitandukanye byerekana ko urubyiruko rufite ubumuga ari rwo rukennye kurusha urundi ndetse ko urubyiruko muri rusange ari rwo rukunze kubura akazi.

Imibare iherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda yerekana ko ubushomeri mu Rwanda ari 16.7% muri rusange ariko ku bafite ubumuga bukaba 18.5%.

- Advertisement -

Impuzandengo y’ubushomeri mu gihugu muri rusange ni 21%.

Umushinga USAID yatangije yise Umurimo Kuri Bose[Employment For All, mu Cyongereza] ugamije gukuraho imbogamizi zisanzwe zibuza abafite ubumuga guhanga cyangwa guhabwa akazi kandi bashoboye.

Abo muri USAID bavuga ko uriya mushinga uzongerera abafite ubumuga ubumenyi mu byo basanzwe bakora, abadafite akazi nabo bagahugurwa uko bagahanga kandi bakigishwa indimi zirimo n’urw’amarenga ndetse na braille.

Braille ni inyandiko ikoresha utudomo, utwo tudomo tukaba duhagarariye inyuguti zisanzwe k’uburyo abayikoresha bamenya icyo izindi nyandiko zivuze iyo zanditswe mu rundi rurimi.

Yahimbwe n’Umufaransa Louis Braille muri 1824  nyuma yo gutakaza ubushobozi bwo kubona akiri umwana.

Umuyobozi wa USAID, Ishami ry’u Rwanda, Madamu Leslie Marbury avuga ko USA yiyemeje gukorana n’u Rwanda mu kongera ubumenyi bw’abaturage barwo cyane cyane urubyiruko kugira ngo rubashe kwihangira umurimo.

Kiriya kigega cyari gisanzwe gifasha Abanyarwanda mu guhanga umurimo n’akazi binyuze mu mushinga bise ‘Huguka Dukore Akazi Kanoze’

Abafite ubumuga bwo kutumva babyitabiriye ku ikubitiro…

Ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutumva( Rwanda National Union for the Deaf) ryemeza ko rigiye guhagurukira kwitabira kubyaza umusaruro ariya mafaranga.

Ubuyobozi bwaryo buvuga ko icy’ibanze bazakora ari uguha amahirwe abarigize kugira ngo babe bujuje ibisabwa kugira ngo bazahabwe kuri ariya mafaranga biteze imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango Samuel Munana ati: “ Intego yacu ni ugutuma abafite ubumuga bwo kutumva batiheza ahubwo bakibona mu bikorwa byose bibafitiye akamaro.”

Gahunda ya Umurimo Kuri Bose izakorana n’urubyiruko 1560 ariko muri bo 1200 bazaba ari abafite ubumuga bo mu Turere 12.

Izakorwa ku bufatanye bw’indi miryango irimo Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga biyemeje kurwanya SIDA(Umbrella of Organizations of People with Disabilities in the Fight against HIV and AIDS in Health Promotion (UPHLS), Akazi Kanoze Access (AKA),  Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona(Rwanda Union of the Blind (RUB), Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva (Rwanda National Union of the Deaf (RNUD), n’Umuryango uharanira kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga witwa UWEZO Youth Empowerment.

Ambasaderi wa USA mu Rwanda Peter Vrooman
Amb Peter Vrooman hamwe n’abandi bagenerwabikorwa b’umushinga wa USAID

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version