Abaturage baratangira gushyirwa mu byiciro by’Ubudehe kuri uyu wa Gatanu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze(Local Administrative Entities Development Agency, LODA) gitangaza ko guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 04 kugeza ku Cyumweru taliki 06, Ukuboza, 2020, abaturage bazatangira gushyirwa mu byiciro by’Ubudehe. Bizakorwa mu minsi ibiri kandi mu gihugu hose.

Mu myaka yashize ibyiciro by’Ubudehe byari byarashyizweho na Leta hari bamwe babinenze ko byashyiraga abaturage mu byiciro mu buryo butandukanye n’imibereho yabo, abandi bakavuga ko bifite amazina afifitse ndetse atesha bamwe agaciro.

Nyuma Leta yasanze ari ngombwa ko byasubirwamo, bigahabwa n’andi mazina.

Haherutse gushyirwaho ibyiciro bine by’Ubudehe byiswe A,B,C,D na E.

- Advertisement -

‘Ikiciro cya A’ gikubiyemo abaturage bafite amikoro yo hejuru cyane n’aho ‘ikiciro cya E’ kikabamo abafite amikoro make kurusha abandi.

Umuyobozi mukuru wa LODA Madamu Marie-Solange Nyinawagaga yemeza ko abaturage bazahabwa ‘ijambo rinini’ mu kubashyira mu byiciro.

Yabwiye The New Times ati: “Ubu turi gukusanya amakuru yose muri buri rugo kandi twizeye ko bizagera mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 02, Ukuboza, 2020 ibintu byose biri ku murongo. Bukeye bw’aho abakuru b’imiryango bazahurira ku biro by’Umudugudu bicarane bakurikije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubundi buri rugo rushyirwe mu kiciro cy’Ubudehe.”

Avuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze bazakorana n’urubyiruko rw’abakorera bushake mu gushishikariza abaturage kuvugisha ukuri ku byerekeye imibereho ya bagenzi babo kugira ngo babone uko bashyirwa mu byiciro, ntawe ugize ingingimira.

LODA ivuga ko abaturage bose nibarangiza gushyirwa mu byiciro, bazabimenyeshwa binyuze mu kumanika urutonde ruriho ikiciro buri rugo rwashyizwemo.

Urugo cyangwa umuturage uzasanga yashyizwe mu kiciro atibonamo azaba afite uburenganzira bwo kukijuririra, ubujurire bwe bukazatangirwa ku biro by’Umudugudu aho bishoboka.

Nyinawagaga avuga ko gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe bifasha Leta mu igenamigambi rigamije kuzamura imibereho y’abaturage basanzwe bakennye.

Ubudehe bwatangijwe muri 2000 butangizwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ariko ubu bugenzurwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu binyuze mu kigo cyayo kitwa LODA.

Photo@KigaliToday

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version