Ushingira Kuki Wemeza Ko Uzahindura Putin? Umunyamakuru Abaza Biden

Biden yahuriye na Putin i Geneva mu Busuwisi

Umunyamakuru wa CNN witwa Kaitlan Collins yaraye abajije Perezida Joe Biden icyo ashingira ho yemera ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ashobora kuzahindura politiki ze kuri USA. Byabaye nk’ibirakaje Biden amusubiza ko ibyo kumuhindura bitamurimo.

Ati: “ Ninde wakubwiye ko mfite umugambi wo kumuhindura? Ariko mwabaye mute?”

Hari mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’ikiganiro yagiranye na Putin cyabereye i Geneva mu Busuwisi.

Ni inama abakurikirana umubano w’ibihugu byombi bemeza ko itazavamo ikintu kinini kuko ibyo Amerika isaba u Burusiya birimo korohera ababurwanya, bwo butabikozwa.

- Advertisement -

Umwe mu bo abategetsi b’i Moscow bavuga ko abangamiye umutekano w’igihugu ni Bwana Alexei Navalny, uyobora abatavuga rumwe na Leta.

Biden yahaye ikiganiro abanyamakuru, uwa CNN amubaza ikimubwira ko ashobora guhindura Putin

Ibinyamakuru byo muri Amerika bivuga ko Biden yihanangirije mugenzi we w’u Burusiya ko niburamuka bugize ibitero by’ikoranabuhanga bugaba ku nyungu z’Amerika, nayo izabwihimuraho, ikangiza umuyoboro wa gaz ugaburira u Burusiya.

Aha ariko Amerika yirengagiza ko iriya gaz ari nayo ifasha inshuti zayo zo mu Burayi.

Mu kiganiro bariya bayobozi bahaye abanyamakuru, buri wese ku giti cye, bavuze ko ikiganiro bagiranye cyabaye mu bworoherane, buri wese yumva ibyifuzo bya mugenzi we.

Kaitlan Collins

Biden avuga ko yahaye Putin urutonde rw’ahantu 16 agomba kwirinda kuzahirahira ngo arahagaba ibitero by’ikoranabuhanga.

Avuga ko yaburiye mugenzi we ko USA ifite ubushobozi buhambaye mu by’ikoranabuhanga, bityo ko agomba kwirinda kubashotora.

Ikindi avuga ko baganiriye ni ibyerekeye kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

N’ubwo Amerika ishinja u Burusiya kuyibasira mu bitero by’ikoranabuhanga, u Burusiya bwo burabihakana.

Inama bariya bagabo bagiranye yamaze amasaha atatu.

Putin yavugaga mu Kirusiya, abasemuzi bagakora akazi kabo.

Putin nawe yahaye abanyamakuru ikiganiro

Ubwo yabazwaga ibyerekeye uburenganzira bivugwa ko bwimwa bamwe mu baturage be, Putin yabwiye umunyamakuru ko na Amerika yahoranyeza gereza z’ibanga yakoreragamo iyicarubozo imfungwa za Al Qaida.

Ati: “ Uko ni ko iwanyu mwubahiriza uburenganzira bwa muntu?

Aha yashakaga kuvuga gereza za CIA zabaga i Guantanamo muri Cuba.

Yavuze ko na Navalny azi neza ko ibyo yakoraga byari binyuranye n’amategeko agenga u Burusiya.

Perezida Biden na Putin bemeranyije kandi  bidatinze ibihugu byombi bizagena ababihagararira.

Ikindi baganiriye ho ni ibibazo biri muri Ukraine cyane cyane muri Crimea.

Biden yahuriye na Putin i Geneva mu Busuwisi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version