Diyama Ya Gatatu Mu Bunini Ku Isi Yavumbuwe Muri Botswana

Ibuye ry’agaciro kenshi ryitwa Diyama rifite uburemere bwa carat 1,098 ryavumbuwe muri Botswana. Carat imwe ingana na miligarama 200. Kuba iri buye rifite buriya buremere biriha agaciro kenshi kuko ubusanzwe diyama isanzwe ari ryo buye ry’agaciro rihenda kandi rikomera kurusha ayandi yose yavumbuwe n’abantu kugeza ubu.

Iby’ivumburwa ry’iri buye byatangajwe n’ikigo cy’Abongereza n’Abanyamerika kitwa Anglo American’s De Beers gifatanyije n’Ikigo cyo muri Botswana kitwa Debswana Diamond Company.

Nyuma yo kuyivumbura no kuyitunganya bayimurikiye Perezida wa Botswana Bwana Mokgweetsi Masisi kuri uyu wa Gatatu tariki 16, Kamena, 2021.

Iriya Diyama ni iya gatatu ku isi mu buremere kuko iya mbere yavumbuwe muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1905 ikaba yari ifite carat 3,106 indi nayo yavumbuwe muri Botswana mu mwaka wa 2015, ifite carat 1,109.

- Advertisement -

Hashize imyaka 50 abantu batangiye akazi ko gushakisha Diyama ku isi. Ni akazi gakomeye, gasaba imbaraga haba mu kuyicukura, kuyiyungurura no kuyitunganya mbere y’uko ishakirwa abakiliya.

Kubonera diyama umukiliya nabyo ntibyoroshye kuko ihenda cyane.

Minisitiri ushinzwe ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro muri Botswana witwa Lefoko Moagi avuga ko kuvumbura diyama nk’iriya muri ibi bihe bya COVID -19 ari ikintu kiza ariko bigoye kuzayibonera umukiliya kuko ubukungu bw’abantu bwazahaye.

Iriya diyama ifite uburebure bwa millimeter 73, ikagira ubugari bwa milimetero 52.

Diyama:

Diyama ni rimwe mu mabuye y’agaciro ari ku isi. Niryo buye rikomeye kurusha ayandi yose, ugukomera kwaryo kugaterwa n’uburyo utunyabutabire duto turigize tuba dufatanye cyane k’uburyo nta kintu cyapfa kudutandukanya.

Utu tunyabutabire dufatanyijwe n’umwuka wa carbon utuma mu kwihuza kwatwo, dufatana cyane ndetse tukaba inzira nziza yifashishwa n’abashaka koherereza amashanyarazi.

Diyama ni kimwe mu byo abize ubugenge bite mu Gifaransa Les métaux bons conducteurs d’eléctricité.

Gukomera kwa diyama gutuma nta n’ikintu cyapfa kuyanduza kereka gusa ibinyabutabire byitwa boron na nitrogen.

Abahanga bavuga ko kugira ngo diyama zikore byasabye byibura imyaka iri hagati ya miliyari 1 na miliyari 3.5.

Inyinshi ziremeye mu nda y’isi mu bilometero biri hagati ya 150 na 250.

Hari izindi nke ziremeye mu bilometero 800 ujya mu nda y’isi.

Kugira ngo zegere ku gice cy’isi gituwe n’abantu, zabifashijwemo n’iruka ry’ibirunga, byarutse mu myaka miliyoni imwe ishize.

Gukomera kwa diyama kurahambaye k’uburyo n’ubuvungukira bwa nyuma na nyuma bwayo ari bwo abantu bashyira mu mashini zikata ibyuma bita ponceuses.

Iki cyuma gikata ibindi kifitemo ubuvungukira bwa nyuma na nyuma bwa diyama iyunguruye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version