Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uturere Turasabwa Guhuza Siporo N’Ibikorwa Bibyara Inyungu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Uturere Turasabwa Guhuza Siporo N’Ibikorwa Bibyara Inyungu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 July 2025 1:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri Rwego Ngarambe
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe asanga uturere tw’u Rwanda dukwiye kwita kuri siporo ariko tukareba uko tuyihuza n’ubukungu kugira ngo byose bijyanirane.

Yabivugiye mu Karere ka Bugesera ubwo yarangizaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu riherutse kubera muri aka Karere ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 72 bako.

Minisitiri  Rwego avuga ko guhuza siporo n’ubukungu ari uburyo bwiza bwo guteza imbere imibereho y’umuturage binyuze mu kugira ubuzima bwiza, guhanga imirimo, kuvumbura no guteza imbere impano.

Abivuga hari nyuma y’isiganwa rya Kilometero 20 ryiswe  “20 Km de Bugesera”, ryabaye mbere y’isoza ry’imurikabikorwa, akemeza ko ibyo  ari urugero rwiza rw’uko siporo ishobora no gufasha mu iterambere ry’ubucuruzi.

Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya karindwi, ryitabiriwe n’abasiganwa ku maguru biruka Ibilometero 20, umunani n’ibilometero bitanu.

Abasiganwa ‘bishimisha’ n’abasiganwa ku magare bakora urugendo rwa ibilometero 40, mu gihe abakobwa, abahungu n’abafite ubumuga bagenda intera y’ibilometero bine.

Minisitiri Rwego Ngarambe yavuze ko n’ahandi mu Turere tw’u Rwanda abayobozi bakwiye kureba uko bigira ku byakozwe n’Akarere ka Bugesera.

Ati: ” Rero, kugira ngo dukomeze kugira siporo umuco kandi tunabe icyo gicumbi cya siporo, ni ngombwa ko n’abandi bose bafatiraho, babyigireho kandi bibabere urugero”.

Asanga ibikorwa nk’ibyo byerekana uburyo siporo itanga umusaruro urenz  imyitozo ngororamubiri ahubwo ikaba n’uburyo bwo kubyara amafaranga no kuzamura impano.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa asanga ari ngombwa ko biriya bikorwa bishyigikirwa kugira ngo bigere henshi.

Yemeza ko byaba uburyo bwo kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage.

Ati:“Dufite gahunda ya Leta y’iterambere ryihuse isigaje imyaka ine. Dukeneye ibikorwa nk’ibi bifasha kwihutisha impinduka zishingiye ku muturage.”

TAGGED:AkarereBugeseraIterambereRwego
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda:Polisi Yafashe Umukobwa Ukekwaho Uruhare Mu Rupfu Rw’Umuganga Wubahwaga
Next Article Kayonza: RDF Yatashye Umuyoboro Uzaha Amazi Ingo 3,000
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Basaza Babo-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?