Iperereza ryakozwe na Polisi ya Uganda, ishami ryayo mu Murwa mukuru, Kampala, ryatumye umukobwa witwa Eva Mbabazi afatwa akekwaho uruhare rutaziguye mu rupfu rwa Dr. John Spire Kiggundu wapfiriye muri Hoteli, tariki 21, Kamena, 2025.
Kiggundu ni umuvandimwe w’umwe mu banyamakuru bashushanya inkuru, cartoonist, muri The Monitor witwa Dr. Jimmy Spire Ssentongo, uyu akaba umwe mu banyamakuru bakundwa cyane mu itangazamakuru ryandika ryo Uganda.
Kiggundu uyu yaguye mu icumbi ryitwa Dream Guest House riri ahitwa Lubowa.
Amakuru avuga ko yishwe nyuma y’igihe gito amaze kwishyura icyumba bikekwa ko yari yararanyemo na Eva Mbabazi, ngo atahe.
Nyuma y’uko abantu basanze umurambo we muri icyo cyumba bagahuruza Polisi, yahise itangira guhiga uwo mukobwa aza gufatwa mu masaha make ashize.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda witwa CSP Patrick Onyango yabwiye The Monitor ko bafashe Mbabazi mu masaha make yashize.
Ati: “ Twaramufashe kandi ntiyatugoye kuko yaduhaye amakuru yose twashakaga kugira ngo duhuze ibintu byose byabanjirije urupfu rwa Dr. Kiggundu”.
Kugira ngo afatwe, byashingiye ahanini ku mashusho yafashwe na cameras zihishwa mu nguni z’inkuta bita closed-circuit television (CCTV).
Zerekanye Eva Mbabazi asohoka mu cyumba Dr. yari amaze kwishyura, zihishurira abakoze iperereza ko hagomba kuba hari aho uwo mukobwa ahuriye n’urupfu rwe.
Onyango yavuze ko amakuru bahawe na Mbabazi yabafashije gukora dosiye yuzuye yagejejwe mu bushinjacyaha ngo buyisome bunayitangeho inama z’ibindi byakorwa.
Dr Kiggundu yari afite ibitaro bikomeye byitwa Henrob Hospital biba ahitwa Zana, akaba yarapfuye kuri uyu wa Gatandatu aguye mu icumbi twavuze haruguru.