Utwuma Dufasha Abana Kumva Tugiye Gutangwa Kuri Mutuelle

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa mu mibereho myiza y’abana, igiye gutangiza ‘mutuelle’ yo kwishyurira abana bafite ubumuga bwo kutumva neza utwuma tubibafashamo.

Dr Nyirinkindi wo muri RBC yaraye abibwiye itangazamakuru nyuma yo gutangiriza iyi gahunda mu Karere ka Huye mu Bitaro bya Kabutare.

Avuga ko abana bato ari bo bakunze kugira ikibazo cyo kurwara amatwi bikaba byatuma apfa burundu cyangwa igice kimwe cy’ubushobozi bwayo mu kumva kigatakara.

Dr. Nyirinkindi avuga ko ubumuga bwo kutumva bubuza abana gukura neza

Iyo umwana agize amahirwe akavuzwa hakiri kare, ibitera ubwo bumuga birakumirwa.

Abafite ubumuga bwo kutumva neza nibo bahabwa inyunganirangingo ibafasha kumva, iyo ari ibintu bigishoboka.

Ni akuma gafite ikoranabuhanga rikurura amajwi bitewe n’intera arimo kakayinjiza mu gutwi nyirako agashobora kumva.

Mu Rwanda ntituboneka henshi bityo tugahenda cyane kubera ko kamwe kagura miliyoni Frw 1 ni ukuvuga hafi amadolari($) 1000.

Gahunda yo gufasha abana kubona turiya twuma yiswe ‘Winsiga Ndumva’ izakorera mu Turere umunani, yite ku bana bafite hagati y’umwaka umwe n’imyaka 18 bagera ku 9,000.

Abaganga bateganya ko hari abana bagera ku 1,200 bazahabwa ziriya nyunganirangingo.

Wa muganga ukora  muri RBC mu ishami ry’indwara zitandura twavuze haruguru avuga ko u Rwanda rufitanye gahunda na UNICEF ndetse n’abandi bafatanyabikorwa barwo y’uko ziriya nyunganirangingo zizaboneka no mu bigo nderabuzima cyangwa ibitaro bito.

Ubusanzwe zabonekaga gusa mu bitaro bya za Kaminuza.

Abajyanama b’ubuzima bazagira uruhare mu gutoranya abana bazikwiye ndetse no mu kuzibaha.

Ni inyunganirangingo z’ingirakamaro kubera ko hari abana zafashije kuva mu bigo by’abafite ubumuga muri rusange, ubu bakaba bigana na bagenzi babo batabufite.

Icyakora ngo guha umwana kariya kuma ubwabyo ntibihagije kubera ko iyo atangiye kumva kandi atari abisanganywe, ahura n’ikibazo cyo kumva no kumenya neza gutandukanya amajwi yumva.

Burya umuntu aho ava akagera, avuga amajwi yumvise, bityo nyuma yo guhabwa turiya twuma, abana bazashyirirwaho n’uburyo bwo kwigishwa kuvuga kugira ngo bamenye gutandukanya amajwi bumvise bwa mbere no kuyahuza n’ibyo asobanuye.

Kutumva kw’abana bituma badindira no mikurire kubera ko badashobora gukina na bagenzi babo, ntibumve ubumenyi abakuru bafite ngo babukurane.

Umukozi muri UNICEF ushinzwe imirire n’imikurire y’abana witwa Julia Battle avuga ko basanze guha abana biriya bikoresho ari ukubafasha kuva mu bujiji no gukura neza, bakina na bagenzi babo bakabigiraho.

Julia avuga ko nyuma y’ubumuga bwo kutabona bwibasira abana, ubumuga bwa kabiri bugaragara ari ubwo kutumva no kutavuga.

Julia Battle

Ashima imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri RBC na UNICEF kuko ituma imibereho y’Abanyarwanda muri rusange n’iy’abana by’umwihariko, iba myiza.

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, ivuga ko mu mwaka wa 2050 abantu bagera kuri miliyari 2.5 ku isi hose bazaba bafite ikibazo cyo kutumva namba cyangwa cyo kumva buhoro.

Bivuze ko umuntu umwe mu bantu 10 ku isi hose azaba afite iki kibazo.

Muri bo abagera kuri miliyoni 700 ntibazaba bumva na gato.

Impamvu abahanga batanga y’iki kibazo ni uko ‘ab’ubu’ bakunda kumva imiziki iremereye kandi bakabitangira bakiri bato, bikabicira amatwi.

Kugeza ubu 5% by’abatuye isi ( ni ukuvuga miliyoni 430) bakeneye gufashwa ngo bumve mu buryo bukwiye.

Bavuga ko kugira ngo ugutwi kube kumva neza, bisaba ko kumva byibura ibipimo 35 bya decibels (dB).

N’ubwo kutumva neza ari ikibazo henshi ku isi, mu bihugu bikennye ho gifite ubukana bwihariye!

Burihariye kubera ko ababituye batangira gupfa amatwi bakiri bato bitewe ahanini n’uburwayi bufata amatwi burimo n’ubwo Abanyarwanda bita ‘umuhaha’.

Ni uburwayi nabwo buterwa n’indyo ituzuye n’umwanda.

Abatuye ibi bihugu batangira gupfa amatwi hakiri kare, kandi bikazakomeza banakuze kubera ko akenshi abantu barengeje imyaka 60 y’amavuko batangira gutakaza ubushobozi bwo kumva neza.

Bivugwa ko 25% by’abo, batakaza ubwo bushobozi burundu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version