Imikoranire Mishya Y’U Rwanda N’Ubwongereza Yatumye Minisitiri Yegura

Britain's Housing, Communities and Local Government Secretary Robert Jenrick (L) and Britain's Chief Secretary to the Treasury Rishi Sunak leave from 10 Downing Street in central London on October 16, 2019 after attending a meeting of the cabinet. - British Prime Minister Boris Johnson has said he will take the country out of the EU on October 31 with or without a deal. (Photo by Tolga AKMEN / AFP) (Photo by TOLGA AKMEN/AFP via Getty Images)

Amaze kubona ko u Rwanda n’Ubwongereza bavuguruye kandi bagasinya amasezerano y’ubufatanye ku kibazo cy’abimukira, Robert Jenrick wari Minisitiri mu Bwongereza ushinzwe abinjira n’abasohoka yeguye.

Mu ibaruwa ye ya paji ebyiri, avuga ko Ubwongereza nta mpamvu bwari bufite yo gukorana n’u Rwanda muri iyo dosiye kubera ko bwari bwaragiranye ubufatanye n’ibihugu by’Uburayi mu gukumira ko ubwato bw’abimukira bugera mu mazi y’Ubwongereza.

Kuri we, ibyo byari bihagije.

Avuga ko kuba Guverinoma ya Rishi Sunak yaremeye gukorana n’u Rwanda muri iyo dosiye bigaragaza ko yarwizeye cyane, yirengagiza ibyo avuga ko rwigeze gukora.

- Advertisement -

Mu ibaruwa ye yabwise’ Triumph of Hope over Experience’.

Jenrick avuga ko ubwo yari akiri mu nshingano, hari amasezerano igihugu cye cyagiranye na Albania agamije ko abatuye iki gihugu bagabanuka mu bimukira kandi ngo byatanze umusaruro ugera kuri 90%.

Asanga ayo mahirwe azaburizwamo n’amasezerano London iherutse kuvugururana na Kigali.

Yunzemo ko hari indi mikoranire igihugu cye cyagiranye n’Ububiligi, Bulgaria na Turikiye mu gukumira abimukira, akungamo ko ibyo nabyo bizagirwaho ingaruka n’amasezerano Biruta aherutse gusinyana na mugenzi we Cleverly.

Robert Jenrick yari Minisitiri wakoze muri Guverinoma z’Ubwongereza mu gihe cy’Abaminisitiri b’Intebe batanu.

Yatangiye inshingano ubwo Minisitiri w’Intebe yari Thereza May, muri Mutarama, 2018.

Amasezerano avuga ko ari yo yatumye yegura ni amasezerano avuruye u Rwanda rwasinyanye n’Ubwongereza mu rwego rwo kurufasha gutanga umusanzu mu kibazo cy’abimukira kiri hirya no hino mu bihugu bikize.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta avuga ko abo bimukira nibaza mu Rwanda bazabana n’Abanyarwanda mu mahoro n’iterambere basangiye.

Dr. Vincent Biruta

James Cleverly yabwiye itangazamakuru ko Ubwongereza bufitiye u Rwanda ikizere cy’uko ruzakora neza ibikubiye muri ariya masezerano kandi ko ntawe ukwiye kurukeka amababa.

Muri Mata, 2022 nibwo Ubwongereza bwasinyanye bwa mbere n’u Rwanda amasezerano kuri iyi ngingo.

Bidatinze imiryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu yatanze ikirego mu nkiko z’Ubwongereza n’iz’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, zitambika uwo mwanzuro.

Icyakora ntibyaciye intege impande zombi kuko habayeho kuvugurura ayo masezerano hongerwamo ingingo bivugwa ko zizira amakemwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version