Kazungu Denis Ari Hafi Kuburana Mu Mizi

Denis Kazungu

Muri Mutarama, 2024 nibwo Kazungu wiyemereye ko yishe abantu 14 akabataba mu cyobo cy’igikoni cy’inzu yari acumbitsemo mu Busanza bwa Kanombe azatangira kuburana mu mizi.

Ni urubanza ruteganyijwe taliki 05, Mutarama, 2024.

Mu ntangiriro za Nzeri, 2023 nibwo Kazungu yatawe muri yombi na RIB.

Yahise atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari iri mu cyobo cyari ahari igikoni cye.

- Advertisement -

Aregwa ibyaha 10 birimo ubwicanyi bukozwe ku bushake, guhisha umurambo no kuwushinyagurira, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo n’ibindi byaha by’ubugome.

Kazungu Denis afite imyaka  34 y’amavuko. Yari umuturage wo mu Mudugudu wa Gashikiri, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro.

Mu rukiko yemereye inteko iburanisha ibyaha byose ubushinjacyaha bwamuregaga, avuga ko yabikoze kubera ko abo yishe ‘bamwanduje’ SIDA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version