Uvugwaho Kugurisha Umubiri w’Uwazize Jenoside Yarafunzwe

Amakuru twahawe n’umwe mu bazi ifungwa rya Théophile Mukundwa avuga ko uriya mugabo afungiwe kuri station ya RIB iri ku Murenge wa Kicukiro. Ifatwa rye ryaje rikurikira inkuru Taarifa yanditse yavugaga ko  hari abantu bamushinja ko yemeye indonke ya  Frw 110 000 agataburuza umubiri w’ababyeyi babo akawujyana ku murenge aho kuwujyana ku rwibutso.

Umubiri wabonetse ni uw’umusaza witwa André Twahirwa. 

Nyuma yo kubona uriya mubiri umwana we witwa Emmanuel Twizerimana yasabye ubugenzacyaha kwinjira muri iki kibazo, uwakoze biriya agakurikiranwa.

We na mushiki we witwa Yvette Mukasekuru babwiye Taarifa ko uriya mugabo witwa Mukundwa yataburuje umubiri wa Se ku ndonke, akabanza kuwushyira mu mufuka ukawubika mu kizu ahantu hatubahisha ikiremwamuntu kandi akawita ko ari uw’umuntu utarazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Ikindi badutangarije icyo gihe ni uko hari ibice by’umubiri wa Se batamusanganye.

Nyuma yo kumva ibyo yashinjwaga, Taarifa yabajije Théophile Mukundwa icyo abivugaho atubwira ko abyemera kandi ko yabitewe n’uko hari ibibazo yari afite yakwitabaza bagenzi be bo muri IBUKA  ntibamufashe.

Icyo gihe hari mu nkuru yatambukije tariki 31, Ukuboza, 2020.

Icyo gihe yagize ati: “Rwose amafaranga narayakiriye ndayikenuza kuko nari merewe nabi, nkirutse indwara kandi nari narasabye bagenzi banjye ubufasha ariko barandangarana. Aho bizaba ngombwa ko mbisobanura nzabikora rwose.”

Arafunzwe…

Taarifa yamenye ko Mukundwa Theophile yatawe muri yombi hashize ibyumweru bibiri, idosiye ye ikaba ifite No 00689/PPL/KICU/MRU/JN.

Umubiri w’uriya musaza niwo wabonetse nyuma y’imyaka irenga 26
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version