Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwafashije Bruce Melodie Kuba Uwo Ari We Yahawe Kuyobora Radio
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Uwafashije Bruce Melodie Kuba Uwo Ari We Yahawe Kuyobora Radio

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 November 2022 7:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Yitwa Lee Ndayisaba. Uyu mugabo ni umwe mu bantu bagiriye akamaro kanini umuhanzi witwa Bruce Melodie kuko yamugiriye inama zamufashije kuba icyamamare ari cyo muri iki gihe.

Bivugwa ko yamufashije gusinyira amasezerano magari ya Miliyari Frw 1 ndetse n’andi ya Miliyoni Frw 150.

Ubu amakuru avuga ko yahawe kuyobora radio izwi mu Rwanda mu rwego rwa muzika bita Kiss FM.

Lee Ndayisaba yakoze byinshi mu uguteza imbere imyidagaduro yo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba.

Ni umunyemari ukiri muto kandi uzi kureshya abantu bakazana amafaranga.

Muri uko kureshya abakiliya, uyu mugabo yafashije Bruce Melodie gusinya amasezerano  ya Miliyoni Frw 150 yo kwamamaza BK Arena nk’uko izwi ‘kugeza ubu’.

Mbere yahoze yitwa Kigali Arena.

Muri iki gihe Bruce Melodie afite undi mujyanama.

Uyu muhanzi bamwe badatinya kuvuga ko ari we ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda, yakunze guhakana ko yatandukanye na Lee Ndayisaba.

Icyakora Ndayisaba we avuga ko atagikorana na Melodie.

Lee Ndayisaba yigeze no kuyobora  Clouds TV izwi cyane mu myidagaduro yo muri Tanzania.

Radio KISS FM agiye kuyobora, isanzwe ifite abanyamakuru b’imyidagaduro b’abahanga kandi bamaze kwamamara.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Lee Ndayisaba yari ari mu batanze ibihembo ku bahanzi bitwaye neza, bahembwe mu kiswe  Kiss Summer Award.

TAGGED:BrucefeaturedImyidagaduroMelodieNdayisaba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Abaturage Batwitse Imodoka Za MONUSCO
Next Article Papa Sava Yagizwe Ambasaderi Wa CANAL+ Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?