Mu nama idasanzwe yateranyije abakada 800 ba FPR-Inkotanyi ngo barebere hamwe ibibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, umugabo witwa Justin Kazoza wari uherutse kugirwa Umutware w’Abakono yasabye imbabazi abanyamuryango.
Yagize ati: “…Ndasaba imbabazi abanyamuryango ba RPF, ngasaba imbabazi ubuyobozi bwacu yaba ubw’igihugu ndetse n’ubwa RPF by’umwihariko. nkanasaba imbabazi abo natumiye bakagwa mu makosa batabigambiriye, nabitewe no kudashishoza ndetse no kutareba kure ngo menye ingaruka ibyakozwe byo kwimika umutware w’abakono bishobora guteza.”
Uyu mugabo niwe wari uherutse kwimikwa ngo abe umutware w’abitwa ‘ABAKONO’.
Ibi byatumye ubunyamabanga bukuru bwa FPR-Inkotanyi busohora itangazo ryamagana iyi migirire kubera ko ashobora kuzana amacakubiri mu Banyarwanda.