Uwahoze Ari Umufasha Wa Perezida Wa Namibia Yahawe Inshingano Mu Rwanda

Monica Geingos wahoze ari umufasha wa Perezida wa Namibia yahawe inshingano zo kuyobora Kaminuza ya Kepler ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza nibwo bwabitangaje kuri uyu wa Mbere taliki 19, Kanama, 2024.

Madamu Geingos azafatanya na Prof. Baylie Damtie Yeshita usanzwe ari umuyobozi wungirije w’iyi Kaminuza na Ambasaderi  Charles Murigande  uyobora Inama y’ubutegetsi y’iyi Kaminuza.

Monica Geingos ni umunyamategeko, akaba afite imyaka 47 y’amavuko akaba asanzwe azi guteza imbere inzego z’abikorera n’iza Leta yo mu gihugu cye Namibia.

Amb Murigande yabwiye The New Times ko bishimiye ko Nyakubahwa Monica Geingos aba umuyobozi wa mbere w’iyi Kaminuza ikorera mu Mujyi wa Kigali .

Monica Geingos yabaye umufasha wa Perezida wa Namibia kuva muri Werurwe, 2015 kugeza muri Gashyantare, 2024 ubwo umugabo we yatabarukaga.

Mu minsi mike ishize, Madamu Geingos yayoboraga umuryango witwa Organisation of African First Ladies for Development (OAFLAD) uwubereye Perezida.

Madamu Geingos ashima izo nshingano nshya yahawe, akavuga ko azakorana umwete kugira ngo iriya Kaminuza itere imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version