Rulindo, Musanze, Gicumbi, Burera: Bagiye Gusenya Insengero

Insengero 55 zo mu Ntara ya Amajyaruguru zigiye gusenywa kubera kutuzuza ibisabwa.

Muri Rulindo niho hazasenywa nyinshi muri zo kuko habamaze kubarurwa izigera kuri 39.

Muri Musanze hakazasenywa insegero eshanu,  umunani zisenywe mu Karere ka Burera n’aho eshatu zisenywe muri  Gicumbi.

Gakenke niyo itaragagara ku rutonde rw’uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru dufite insengero zizasenywa.

Amashusho y’insengero zizasenywa arerekana ko inyinshi muri zo zishaje ndetse harimo izubatswe nk’ibisharagati abantu bacyurizamo ubukwe.

Kigali Today dukesha iyi nkuru yanditse ko avuga ko abayobozi b’imirenge izo nsengero zubatswe bamaze kumenyesha abazisengeramo gahunda yo kuzisenya.

Ubuyobozi buvuga ko zimwe mu mpamvu zo gusenya izo nsengero ari uko zishaje, zubatswe mu manegeka, zidafite ubwiherero, zubakishije rukarakara n’ibindi ubuyobozi buvuga ko bidakwiye.

Abayobozi b’izi nsengero bavuga ko kuba zubatswe nabi ahanini byatewe n’uko batarabona uburyo bwo ‘kwegeranya Abakirisitu’ ngo bateranire hamwe hanyuma barebe uko bakusanya amikoro yo kuzubaka.

Umwe muri bo yabwiye bagenzi bacu ati: “Nibyo. Ayo makuru nayahawe na Gitifu w’Umurenge n’urutonde narubonye ntegereje kumenya neza ikirakurikiraho, ubwo bazaduhamagara badukoreshe inama, gusa turi mu bibazo bikomeye, bakimara kudufungira twari turi kwisakasaka ngo twuzuze ibyo twasabwe none haje ikindi cyemezo cyo gusenya, ntitworohewe”.

Avuga ko kubona ubushobozi ari ikibazo kibakomereye kuko kubaka urusengero rushya bitoroshye.

Ikindi ni uko ngo hari abazacika intege  bakava mu byo gusenga, bakagwa.

Undi yagize ati: “ Kuba Abakirisitu batari hamwe biratugora. Bibaye ari nk’ibishoboka bakavuga bati mube muteraniye aha, noneho mube mwegeranya imbaraga nizimara kuboneka mubone kuhimuka”.

We asaba Leta  kuba iboroheye ikaba ibafunguriye urusengero bagaterana bikaba byabafasha kubona uko basaba Abakirisitu gukusanya imari yo kubaka insengero zikomeye.

N’ubwo abayobozi b’izo nsengero bemeza ko bamaze gutangarizwa ayo makuru, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ntiburayashyira ahagaragara.

Bwemeza ko buzayatangaza igihe kigeze nk’uko Umuyobozi w’iyo Ntara Maurice Mugabowagahunde yabitangaje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version