Uwahoze Ari Umusirikare Yafatanywe Urumogi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe umugabo w’imyaka 40 afite udupfunyika 144 tw’urumogi, agiye kuducuruza mu bice bitandukanye.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo, CIP Pacifique Gakwisi Semahame, yavuze ko ubwo uwo mugabo yafatwaga yabanje kubeshya abapolisi ko ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ndetse yari afite ikarita yacyuye igihe.

Yagize ati “Hari ku mugoroba wa tariki ya 21 Mutarama abapolisi bahagarika imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yarimo. Bagiye kumusaka mu gikapu nk’abandi bagenzi arabyanga ngo we ntibamusake ni umusirikare, bamusohoye hanze bamwaka ibyangombwa basanga afite ikarita ya gisirikare yacyuye igihe mu mwaka wa 2018.”

CIP Semahame yakomeje avuga ko abapolisi bamaze kubona iyo karita bamugiriye amakenga bamubaza ibibazo bitandukanye, aza kuvugisha ukuri ko mu mwaka wa 2019 ubwo yari afite ipeti rya Caporal yafungiwe muri gereza ya gisirikare urukiko rwa gisirikare rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri nabwo azize gukoresha urumogi.

- Advertisement -

Nyuma arangije igihano yahise yirukanwa mu gisirikare ariko atahana ikarita noneho atangira ubucuruzi bw’urumogi. Kuri iyi nshuro yafashwe aruvanye mu Karere ka Rubavu arujyanye mu mujyi wa Kigali.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko ryo mu 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 279 yo ivuga ko  umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300.000 Frw ariko atarenze 500.000 Frw.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version