Uwakubise Macron Urushyi Yasabiwe Amezi 18 Afunzwe

Damien Tarel uherutse kwemera ko yakubise urushyi Emmanuel Macron yasabiwe n’ubushinjacyaha amezi 18 y’igifungo.

Tarel aherutse kubwira urukiko ko atabitewe n’ubugome ariko ubushinjacyaha bukavuga ko yabikoze agamije ubugizi bwa nabi.

Bwemeza ko asanzwe ari umuhezanguni kandi ari ku ruhande rw’abambaraga udukote tw’umuhondo (yellow-vest movement.)
BBC yanditse ko Macron asanga ibyo uriya mugabo yakoze bikwiye gusumanwa ubwitonzi.
Yakubiswe urushyi avuye gusura ishuri riri mu Majyepfo y’Uburasirazuba ahitwa Tain-l’Hermitage.

Tarel yamukubise urushyi avuga ati: “Montjoie na Saint-Denis! Turambiwe Macronisme”

- Advertisement -

Abashinjacyaha basaba ko yafungwa amezi 18 kubera gukubitira ‘umuntu’ mu ruhame harimo 14 asubitwe.

Abashinjacyaha bavuga ko agomba guhita atangira igihano cyo gufungwa amezi ane ariko asigaye akazashyirwa mu bikorwa ari uko agaragayeho indi myitwarire igize icyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version